Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Polisi yashimye Umudugudu wa Kagarama utagira icyaha mu Rwanda

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Feb 9, 2018

Polisi y’Igihugu yakiriye abaturage bo mu mudugudu wa Kagarama wabaye indashyikirwa nk’umudugudu uzira icyaha mu gihugu hose, ukaba uherereye mu kagali ka Nyamirama, Umurenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo, inabashimira mu mpano, kububakira ibiro by’umudugudu no kubishyurira mituwele.

Abaturage b’Umudugudu wa Kagarama wabaye indashyikirwa mu kuzira icyaha basuye ikicaro gikuru cya Polisi y’Igihugu bashimirwa uruhare rwabo (Foto Gisubizo G)

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu IGP Gasana Emmanuel, avuga ko mu Rwanda hose Umudugudu wa Kagarama washoboye gutera intambwe ukumva neza iterambere ko ridashobora kubaho hatariho umutekano, ukinjira muri gahunda za Leta zose ukazumvira, ukumva ko kugira ngo amahoro agerweho ari ngombwa ko umutekano uharanirwa ukanakora ibishoboka byose kugira ngo umudugudu wabo ntugire icyaha.

IGP Gasana avuga ko byagezweho bitewe n’ubuyobozi bwiza kandi ashima umukuru w’Igihugu wagize uruhare runini mu gutoza iyo nzira Abanyarwanda akanabaha ikerekezo, ari naho inzego z’umutekano, inzego bwite za Leta, n’abaturarwanda bashingira kugira ngo bumve neza icyo bisabwa ngo abantu bashobore kugira  ubuzima bwiza.

IGP Gasana avuga ko Polisi yasinye amasezerano n’uturere twose ngo hakumirwe ibyaha bitaraba no kubirwanya iyo byabaye, ashima abatuye uwo mudugudu ko bageze kuri iyo ntego kandi bayibigaragarije ikanabashima cyane.

IGP yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo kureba imiryango idafite mituwele Polisi ikazayibatangira y’umwaka kandi ko igiye gufatanya n’ako karere mu kukubakira ibiro by’imidugudu itagira icyaha, anabizeza ubufasha mu gihe cyose bazakomeza kugaragaza ubwo bufatanye.

Avuga ko Polisi iteganyiriza abo baturage amahugurwa kugira ngo abandi bage baturuka mu tundi turere bage kubasura, abasaba guhora biteguye kubasobanurira.

Gusa yavuze ko iyo intambwe nk’iyo yatewe hari ibigeragezo baba bagomba kwitegura guhangana nabyo ariko badakwiye kugira ubwoba kuko ubufasha bwa Polisi n’izindi nzego buhari.

Agira ati: “Muzahura n’ibigeragezo bikomeye cyane ariko ntacyatunanira turi kumwe, hariho abanzi b’igihugu banyura hirya no hino mu byaro batifuza ko gitera imbere. Abanzi baturuka hanze y’u Rwanda ariko ni byiza kugira ngo mukomeze mubakumire, hari abanyabyaha, abagira ingengabitekerezo mbi kubera amateka, hakaba abanywa ibiyobyabwenge, hakaba abarangwa n’amacakubiri, ihohotera mu ngo byose n’ukubicoca mukabitunganya mugahora mumeze neza”.

Umukuru w’Umudugudu wa Kagarama Bimenyimana Patrick, ashima Polisi kubera urwego uwo mudugudu ugezeho bitewe n’ubuyobozi bwiza bubaha imirongo migari y’ubumwe n’ubwiyunge, gukorera hamwe, uburezi kuri bose ndetse n’umutekano.

Avuga ko Perezida wa Repubulika azakomeza kuba Intwari n’umuyobozi w’Ikirenga abifashijwemo n’abaturage guhera ku midugudu, akagali, akarere, intara kuzamuka kugera mu nzego zo hejuru.

Agira ati: Turasabwa kumufasha tukaba abayobozi beza, abaturage beza, tukaba intwari bikazamugeraho afite abamushyigikiye twirinda kumutererana.”

Bimenyimana ashimira abayobozi beza babonye ibikorwa by’uwo mudugudu wa Kagarama bakabishima, asaba abaturage gukomerezaho bakazabona ibindi. Asaba abandi bayobozi n’abaturage mu gihugu gukora ibishoboka byose bagaharanira kuzicara ahantu bashimwa n’inzego kubera ibikorwa byiza bakorera abaturage kuko nta munyabyaha wahicara, ahubwo ahantu heza hicarwa n’indashyikirwa.

Ahamagarira abayobozi b’imidugudu gukora ibikorwa babigize ibyabo kuko byagerwaho kuko ntacyo inzego z’umutekano zageraho abaturage batabagaragarije abanyabyaha.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Fred, ashima abaturage ba Kagarama kuko babaye intangarugero mu bintu byose abandi bagikukuza.

Avuga ko akarere kasabye buri murenge kugira nibura umudugudu umwe uzira icyaha kandi ashima Polisi yabafashije kugaragariza abaturage ba Kagarama ko barimo gukora ibintu byiza kandi hari n’indi yatangiye kubigiraho igeze ahashimishije harimo uwa Kabagendo muri Kiziguro ku buryo bagiranye imikoranire banaterana igiti hagati yabo cy’umubano nta ruhare rw’ubuyobozi.

Nyiramisago Liberata utuye umudugudu wa Kagarama, avuga ko uruhare rwe nk’umuturage mu kuba bageze kuri iyo ntera, ari ugukorera hamwe, gushishikarizanya hagati yabo ko bubahiriza gahunda za Leta zirimo kwiga, bakamagana ijambo ryitwa “ntiteranya” ahubwo bagaharanira gukora ibifite inyungu.

Nyuma yo gusura ikicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, abaturage ba Kagarama batemberejwe ku nyubako y’Inteko ishinga amategeko hamwe n’inyubako ya ‘Kigali Convention Center’.