Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Polisi yasabye abayobozi b’imisigiti gushinga ama-club arwanya iterabwoba

Yanditswe na Hakizimana Yussuf

Ku ya 02-05-2019 saa 12:48:41

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Hatari Emmanuel, yasabye abayobozi b’imisigiti gushinga amahuriro yo kurwanya iterabwoba.

ACP Hatari yavuze ko impamvu yabyo ari ukugira ngo Abanyarwanda birinde mbere yo kwivuza kuko ubuhezanguni budakwiye gushyigikirwa mu Rwanda.

Yabivuze mu biganiro yagiranye n’abayobozi b’imisigiti 153 bo mu Ntara y’Iburasirazuba ku iterabwoba, ubuhezanguni yagarutse ku ngamba zikwiye gufatwa na buri wese.

Yagize ati “Muri uru rugamba rwo kurwanya iterabwoba twebwe turasabwa iki? Ni ugushyiraho ama-club yo kurwanya iterabwoba mu misigiti yacu kandi izi club zigakomera, izi ziba zigamije gucengeza amatwara meza yacu, abantu bagahuza tukirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyazana ibintu bijyanye n’ubuhezanguni”

ACP Hatari yakomeje ashima Abayisilamu bo mu Rwanda uburyo bakoreye hamwe ubwo hari hatangiye kuvuka amatsinda y’abantu ashaka kwishora mu bikorwa by’ubutagorwa, aha hatangwa ingero za Nyarutarama, Kimironko, Bugarama, Kamonyi na Gatsibo.

Imam Mukuru w’Intara y’Iburasirazuba, Sheikh Kamanzi DJumaine, yemeza ko aya ma club hari aho yashinzwe n’ahandi akaba atarashingwa.

Yagize ati “Ku rwego rwa buri karere aya maclub yarashinzwe hari n’imisigiti iyafite, ariko aho twashyize imbaraga cyane ni mu rubyiruko, ho arahari kandi arakomeye, ahandi nko mu mashuri yose yacu uyasangamo akangurira urubyiruko kumenya no gusobanukirwa inzira zose z’ubutagondwa”

Hari amaClub yashinzwe muri bimwe mu bigo by’Abayislamu mu Ntara y’Iburasirazuba, ndetse bamwe mu bana bayabamo bemeza ko basobanukiwe n’inzira zose zikoreshwa n’abashaka kubashora mu butagondwa dore inyigisho zabo zibanda cyane ku rubyiruko.

Ingabire Maissala ni umwe muri bo ufite imyaka 19, yagize ati “Batwigishije uburyo wakwirinda abo bantu, uko baza bakubwira ni ibintu twamaze gusobanukirwa kandi natwe iyo twicaye hagati yacu tubiganiraho, ntaho bamenera rero kuko inzego zose zarahagurutse mu misigiti barabyigisha mu rugo barabyigisha ntawapfa gutwara urubyiruko rw’iki gihe kuko twarasobanukiwe.”

Umuyobozi w’Umusigiti wa Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana, Munyankindi Salim, yemeza ko hari ingamba bafashe zo guhangana n’ibitekerezo by’ubutagorwa.

Yagize ati “Twashinze club y’urubyiruko idufasha kwamagana ibi bikorwa by’ubuhezanguni, twahereye ku misigiti tuyobora tukareba imyumvire y’abayisilamu n’abashyitsi bagenda bahaza abo ari bo imyitwarire yabo, yava hanze afite imyitwarire yindi , hafashwe ingamba ko ujya imbere y’abayisilamu agiye kubigisha agomba kuba azwi yarabiherewe uburengabzira n’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda”

Ikibazo cy’ubutangondwa cyavuzwe cyane mu myaka yashize mu Rwanda, aho hari n’abakurikiranweho gushakira abayoboke imitwe yitwaje intwaro y’iterabwoba yo mu mahanga.

 

Umwanditsi:

Hakizimana Yussuf

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.