Polisi yasabye abamotari kwirinda kunywa no gutwara ibiyobyabwenge

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 09-06-2019 saa 05:37:00
Umuvugizi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Ndushabandi JMVE aganiriza abamotari (Foto Gisubizo G)

Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abatwara ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu binyuze mu bukangurambaga bwiswe Gerayo Amahoro; Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu by’umwihariko ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bwagiranye ibiganiro n’itsinda ry’abamotari batwara moto bakorera Nyabugogo, aho Umuvugizi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Ndushabandi JMV yabibukije ko batagomba gutwara cyangwa se kunywa ibiyobyabwenge.

Mu kiganiro yahaye urwo rubyiruko rw’abamotari, SSP Ndushabandi yabibukije zimwe mu mpamvu Polisi y’Igihugu yahisemo gukorana na kimwe mu bigo byenga bikanacuruza ibisindisha muri ubwo bukangurambaga, avuga ko ikigamijwe ari ukurushaho kugeza ubutumwa ku bamotari, ndetse n’abandi bashoferi batwara ibinyabiziga mu kwirinda gutwara banyoye.

Ati “Nk’abamotari batwara abagenzi mu byo musabwa, ni ukwirinda uburangare, gutwara mwanyoye, no kudakoresha ibiyobwebwenge cyangwa kubitwara kuko iyo bigenze bityo ni bimwe mu bibazo bishobora guteza impanuka zishobora gutwara ubuzima bwanyu kandi mukeneye kubaho mwe n’imiryango yanyu, kuko abenshi muri mwe abagera kuri 80 ni urubyiruko. Ayandi makosa musabwa kwirinda ni ukuganirira mu muhanda mutwaye, kuvugira kuri tarefone, kutarenza umuvuduko, kubahiriza ibyapa byo mu muhanda n’ibindi.”

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto, Daniel Ngarambe, avuga ko kuva aho gahunda ya Gerayo Amahoro yatangira yatanze umusaruro, hiyongereyeho inama, ndetse n’amahagurwa abatwara abagenzi kuri moto bagenda bahabwa kandi ngo azakomeza hagamijwe gukomeza ubufatanye n’inzego za Polisi yo mu muhanda ku kwirinda ibibazo by’impanuka zihitana ubuzima bw’abaturage.

Umuvugizi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Ndushabandi JMVE aganiriza abamotari (Foto Gisubizo G)

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.