Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Polisi yahaye moto umumotari nk’ishimwe ku gikorwa cyo gukumira icyaha

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya May 24, 2018

Polisi y’u Rwanda yemereye moto umugabo ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, Sebanani Emmanuel, nk’ishimwe ku gikorwa cy’ubutwari yakoze cyo gukumira icyaha kitaraba, ubwo umukozi wo mu rugo yageragezaga kwiba umwana w’umwaka umwe n’igice, agatega uwo mu motari kugira ngo acike umuryango w’uwo mwana umumotari akitabaza Polisi uwo umugambi ukaburizwamo.

Sebanani uri muri Koperative ya COTAMOKA ikorera Rusororo, yashimiwe imbere ya bagenzi be bakorana umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto i Remera kuri sitade nto “Petit Stade”, ubwo Polisi y’u Rwanda yatangizaga icyumweru cy’ubukangurambaga bwo gukumira impanuka mu muhanda tariki ya 22 Gicurasi 2018.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Felix Bahizi Rutagerura, yasobanuye uko Sebanani yagejeje uwo mukozi wo mu rugo kuri Sitasiyo ya Polisi, tarki ya 17 Gicurasi 2018 amaze kugira amakenga.

Ati “Yatezwe n’umukobwa witwa Mukasine Marie Chantal afite umwana w’umwaka umwe n’igice, avuga ko agomba kumutwara akamujyana i Batsinda; aramuzana ariko bageze kuri 15 agira amakenga aramubaza ati ‘ese uyu mwana ni uwawe?’ Abanza kumubwira ko ari uwe, ariko akomeje kumwitegereza nuko aribwira ati uyu mwana ashobora kuba atari uwe, akomeza kugenda amubaza.

Bageze aho yakabaye avira kuri moto, amaze kumwishyura aramubwira ati rero uyu mwana ntukimutwaye, uyu mwana si uwawe wari umutwaye. Aza kumwemerera ko atari uwe ahubwo yari amwibye ababyeyi be kubera ko bakererewe kumwishyura amafaranga y’amezi ane”.

Umumotari Sebanani yakomeje asaba uwo mukozi wo mu rugo wari wibye uwo mwana ko bashakisha ubundi buryo bamwishyuriza amafaranga ye ariko akareka kwiba umwana ariko arabyanga.

Ati “Ni bwo afashe ikemezo yitabaza abari aho bamutwara kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanyinya. Yakoze igikorwa cy’Indashyikirwa akwiriye gushimirwa”.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza, yavuze ko Sebanani yakoze igikorwa gitanga urugero rwiza kuri bagenzi be.

Ati “Yaduhaye urugero rwiza, akiza ubuzima bw’uwo mwana wakabaye wenda yarapfuye. Tuzamuhemba, tuzamushakira indi moto kuko yakoze igikorwa kiza.”

Yakomeje asaba abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto muri rusange kugerageza bakongera uruhare rwabo mu mutekano, bakibuka kugira amakenga ku bagenzi batwaye cyane cyane ku bagenzi bafite abana kuko bashobora kuba atari ababo nk’uko rimwe na rimwe byagaragaye.