Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Polisi yagaragaje ko umutekano uhagaze neza mu Rwanda

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Mar 30, 2018

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Gasana Emmanuel, yatangaje ko umutekano uhagaze neza mu Rwanda muri aya mezi atatu abanza ya 2018, ni ukuvuga igihembwe cya mbere.

IGP Gasana Emmanuel (uwa 2 uvuye ibumoso), abanjirijwe na Barore Cléophas, hirya ya IGP ni Minisitiri Uwacu Julienne akurikiwe na Dr. Bizimana Jean Damascène uyobora CNLG

Ibi yabitangaje ku munsi w’ejo hashize ku wa 29 Werurwe 2018, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru. IGP Gasana yavuze ko igihugu cyakiriye inama ikomeye iherutse guhuza abakuru b’ibihugu by’Afurika, iyi nama ikaba yari igamije gusinya amasezerano yo gushyiraho isoko rimwe rihuriweho n’ibihugu by’Afurika, umutekano ukaba wari nta makemwa.

Ati: “Turashima ko umutekano muri aya mezi atatu wagenze neza. Ni amezi igihugu cyakiriyemo inama ikomeye kandi byagenze neza.” Yakomeje avuga ku byaha byagaragaye, ko ari iby’impunzi z’Abarundi zateje umutekano muke ariko Polisi ikabikumira ndetse n’ababigizemo uruhare barenga 20 bakaba bari mu maboko y’ubutabera ariko hakaba hari abandi umunani bagishakishwa.

Asobanura ku mutekano wo mu muhanda, umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gasana, yavuze ko impanuka zagabanutse kugeza ku kigereranyo cya 5.5%. Kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri uku kwezi kwa Werurwe habaye impanuka 5 580. Kugabanuka kw’impanuka byaturutse ku bukangurambaga bwakozwe hirya no hino mu gihugu.

Ati “Impanuka zo mu muhanda zaragabanutse ku buryo bushimishije kuko zagabanutse ku kigereranyo cya 5.5%. Kugira ngo bigerweho, ni ubukangurambaga bwakozwe, ikoranabuhanga ryashyizwe mu modoka zitwara abagenzi (speed governors) kwigisha abafite ibinyabiziga, ibi byose byatumye impanuka zo mu muhanda zigabanuka.”

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, muri iki kiganiro yashimye ubufatanye bw’itangazamakuru ariko anasaba abanyamakuru kwita ku mikoreshereze y’ururimi rw’ikinyarwanda. Ati “Abanyamakuru ni mwe mukwiye gushishikariza Abanyarwanda gukoresha ikinyarwanda nubwo hakiri ikibazo cy’abigisha Abanyarwanda mu bitangazamakuru uko bagombye kuvuga (bavuga, ntibavuga) hashira umwanya na bo ukumva ntibarimo gukoresha ikeshamvugo uko rikwiye.”

Yanagarutse kandi ku myitwarire ikwiye kuranga abanyamakuru mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Minisitiri Uwacu avuga ko abanyamakuru bagomba kujya batangaza inkuru z’ibiganiro bizajya bikorwa mu gihe k’icyumweru k’icyunamo ntibatangaze inkuru y’igice.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, na we wari muri iki kiganiro n’abanyamakuru, yagaragaje ko Abanyarwanda 16 296 bahuguwe ari bo bazatanga ibiganiro mu gihe k’icyunamo hirya no hino mu gihugu ku rwego rw’imidugudu, avuga kandi uyu mubare ushobora kwiyongera.

Barore Cléophas, umuyobozi w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, avuga ko nk’urwego rw’abanyamakuru bigenzura bababajwe nuko hari abanyamakuru bahagaritswe bambuwe by’agateganyo amakarita y’akazi, abibutsa ko bagomba kwita ku mahame y’umwuga w’itangazamakuru abagenga.