Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

Polisi yagaragaje abantu 8 bakwirakwiza urumogi mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Umwanditsi Wacu

Ku ya 06-03-2019 saa 07:29:55

Polisi y’Igihugu ishami rya Gikondo mu karere ka Kicukiro yeretse itangazamakuru abantu bagera ku 8 bacuruzaga bakanakwirakwiza urumogi mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hatandukanye.

Polisi yatangaje ko aba bose bafatanwe ibiro by’urumogi bitandukanye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu cyumweru cyashize.

Umwe mu bafashwe yabwiye itangazamakuru ko yari afite abantu batandukanye bafatanyaga kubicuruza no kubikwirakwiza.

Ikishaka yafatiwe mu murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke afite ibiro birenga 10 by’urumogi.

Yongeyeho ko yafashwe arushyiriye umwe mu bakiriya be yari asanzwe aruha undi na we waje gufatirwa mu Karere ka Bugesera ari naho atuye afite ibiro birenga bine by’urumogi.

Yagize ati “Iyi yari inshuro ya kabiri ndumushyira ndetse n’abandi babiri na bo bafashwe mu gihe gishize. Uruhare rwange rwari urwo guhuza ababicuruza n’abaguzi, kuri ibi biro 10 nari mushyiriye akaba yari kunyishyura amafaranga y’u Rwanda 240 000.”

Uwo washyirwaga urwo rumogi yavuze ko yatangiye ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge mu mwaka wa 2012 ariko ko yari yarabiretse kubera igihombo yagize cy’amafaranga, yongeye kubyubura mu byumweru bibiri bishize.

Yagize ati “Numvaga ko mu gihe cy’amezi ane (4) ngomba kuba mfite amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2, dore ko mu minsi mike ishize nari maze kugurisha udupfunyika tw’urumogi ijana (100) nkakuramo agera ku 60.000.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko abo bose bagiye bafatwa n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

Yagize ati “Hari uruhererekane rw’ababicuruza kuko byambukiranya imipaka, ariko Polisi yiyemeje guca urwo ruhererekane rw’ababicuruza bakanabikwirakwiza imbere mu gihugu.”

CIP Umutesi yashimiye buri wese wagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye abo bantu bafatwa.

Yagize ati “Abantu bose bagenda bafatirwa mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge biterwa n’amakuru aba yagiye atangwa n’abaturage ndetse n’izindi nzego zitandukanye, turashimira rero uruhare rwa buri wese mu kubikumira tunasaba n’abandi ko buri wese yabigira ibye kuko ingaruka zabyo zigera kuri benshi.”

Itegeko rihana ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 263 riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Umwanditsi:

Umwanditsi Wacu

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.