Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Polisi yafashe moto 128 mu ijoro rimwe zitubahirije amategeko y’umuhanda

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 22-07-2019 saa 07:38:48
CP Kabera Jean Bosco, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda asobanura amakosa abatwara ibinyabiziga bakwiye kwirinda mu muhanda (Foto Samuel M)

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru moto 128 zafashwe mu ijoro rishyira tariki ya 21 Nyakanga 2019 mu Mujyi wa Kigali, ba nyirazo, ari bo abamotari, batubahiriza amategeko y’umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera Jean Bosco, yatangaje ko bamaganye bivuye inyuma abantu bakomeje gukoresha umuhanda nabi.

Izi moto zifashwe mu gihe Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage n’abakoresha umuhanda bose hashize igihe hatangijwe ubukangurabaga bwiswe Gerayo Amahoro bw’ibyumweru 52 bigize umwaka.

Abafite binyabiziga basabwa kubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kugabanya impanuka zihitana ubuzima bw’abatari bake buri kwezi.

CP Kabera yagize ati: “Polisi rero ikaba yamagana yivuye inyuma, ku buryo bukomeye abantu bakomeje gukoresha umuhanda nabi, nubwo hari ubukangurambaga bukomeye nanone bujyanye no kugera aho ugiye amahoro, bukangurira Abanyarwanda bose bakoresha umuhanda ko bakwiye kuwugendamo mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Yakomeje agira ati: “Niba ushaka gutwara ikinyabiziga ukaba ugitwara ufite uruhushya rwabugenewe. Niba gitwara abantu ukaba ufite ibyangombwa bikwemerera gutwara abantu, niba kigenda mu muhanda kikaba gifite ubwishingizi bw’ibyo wakwangiza mu mpanuka; ariko ikiri kugaragara ni uko nubwo turimo gukora ubukangurambaga bukomeye ndetse dufatanyije n’abafatanyabikorwa, ikigaragara ni uko ibyaha nk’ibi bikigaragara, abantu bakiroha mu muhanda mu buryo bukomeye, bushobora guteza impanuka ndetse abantu bakahasiga ubuzima, ibintu bikangirika.”

Yakomeje avuga ko polisi ikomeje gushakisha abafite ayo makosa n’andi, ibikorwa bive mu Mujyi wa Kigali bige hirya no hino mu Ntara.

Ati: “Nta muntu ukwiye kurenga amategeko ngo akoreshe umuhanda uko yishakiye, ateza abantu impanuka cyangwa ateza ibibazo kandi mu by’ukuri hari uburyo buteganywa n’amategeko bw’uko akwiye kubigenza.”

Nyuma yo gufata izo moto, CP Kabera yavuze ko zigiye kwandikirwa amande y’ibyaha ba nyirazo bakoze, asaba ba nyirazo kandi kuza kuzigombora mu mafaranga agenwa n’itegeko, uwarenza iminsi ingana n’ukwezi kuri Polisi ataraza kuyishyurira hagatangwa itangazo rimara ibyumweru bibiri riteguza cyamunara.

Umuvugizi wa Polisi CP Kabera yaboneyeho gusobanurira Abanyarwanda ko Polisi y’u Rwanda yasanze icyateye impanuka iherutse kubera mu Karere ka Karongi igahitana ubuzima bw’abantu 9 ari ugusinzira biturutse ku munaniro.

Ati, “Icyagaragaye ni uko nk’imodoka yo mu Burengerazuba (Karongi) ni uko umushoferi asa n’aho yari asinziriye. Imodoka yaragendaga ijya kwinjira mu ikoni, ntiyigeze inarijyamo, yarakomeje ijya hepfo mu kabande, bigaragara ko umushoferi yavuye Kigali mu ma saa kenda za nijoro ajya kugera aho mu ma saa kumi n’ebyiri, ubwo nta wuzi igihe yaryamiye cyangwa se igihe yabyukiye. Ashobora kuba atarabiteganyije byose, akarara yicaye cyangwa ntasinzire amasaha yabugenewe kugira ngo aze kubyuka ameze neza atware imodoka.”

CP Kabera Jean Bosco, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda asobanura amakosa abatwara ibinyabiziga bakwiye kwirinda mu muhanda (Foto Samuel M)

Mu Burasirazuba, Kayonza, ho byagaragaye ko imodoka yasubiye inyuma umushoferi ahunga indi modoka, habamo ibintu byo guteganya bike cyane bituma akora impanuka.

Mu butumwa bwihariye, Polisi y’u Rwanda yasabye Abanyarwanda by’umwihariko abakoresha umuhanda, nk’abatwara ibinyabiziga gukurikira amategeko y’umuhanda, akabwira abo atwaye uburenganzira bwe n’ubwabo kugira ngo babe bamwibutsa mu gihe arenze ku nshingano, abafite moto ziri mu muhanda na bo basabwa kugenzura niba moto bahaye abamotari bazikoresha zifite ibyangombwa byuzuye, bakaba banahamagara Polisi ikabafasha gushakisha izo babuze.

Abanyamaguru na bo basabwe kumenya uburenganzira bwabo mu gihe bagiye mu muhanda n’igihe cyo kwambukiranya umuhanda, abatega ibinyabiziga bakumva ko ubuzima bwabo bubari mu ntoki butari mu biganza bw’abatwaye ibinyabiziga.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.