Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Polisi, RGB, MINISANTE, MIYOUTH, amadini, bahagurukiye ibiyobyabwenge

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jan 23, 2018

Polisi y’u Rwanda, amadini n’amatorero n’izindi nzego za Leta bahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge, bashimangira ko amadini afite uruhare rukomeye mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, rwo mbaraga z’igihugu zubaka.

Abayobozi ba Polisi, abayobora amadini n’amatorero n’abandi bayobozi mu nzego za Leta mu biganiro byo kogera ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Byagarutsweho mu nama yabereye ku kicaro gikuru cya Polisi y’Igihugu ku Kacyiru, mu biganiro byahurije hamwe umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana n’abayobozi b’amadini n’amatorero, Minisitiri w’Urubyiruko (MINIYOUTH) Rosemary Mbabazi, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ushinzwe ubuvuzi rusange n’ubuzima bw’ibanze, n’umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) Prof Shyaka Anastase.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Gasana Emmanuel, yashimiye ubuyobozi bw’amadini n’amatorero umusanzu wabo mu bikorwa bitandukanye byo gukumira ibyaha, abibutsa ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge nka Polisi yonyine itarwishoboza hatabaye ubufatanye.

Ati “Urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge ntirwaharirwa gusa inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, twese dufite uruhare mu gushyira iherezo kuri iki cyorezo. Iri huriro ni urugero rwiza rwo kugera ku gisubizo gikenewe”.

Yakomeje asaba abayobozi b’amadini n’amatorero gushyira imbaraga mu gukumira aho ari ho hose hashobora kuba indiri y’ibiyobyabwenge.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yavuze ko iyo urubyiruko rurinzwe ibiyobyabwenge haba hategurwa Abanyarwanda bazagira uruhare mu mutekano n’iterambere rirambye.

Ati “Nta bwo twarebera ikintu icyo ari cyo cyose cyakwangiza urubyiruko, ni ngombwa ko dushyira imbaraga mu bufatanye kugira ngo turinde urubyiruko. Iyo turinze urubyiruko ibiyobyabwenge tuba dutegura Abanyarwanda bazagira uruhare mu mutekano n’iterambere birambye.

Ibiyobyabwenge nta bwo ari ikibazo cy’umutekano gusa kuko binagira ingaruka no ku buzima bw’ababinyoye. Tugomba rero guhuza imbaraga kugira ngo tubashe kurwanya no gukumira iki cyaha.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ndimubanzi Patrick, yibukije ko ibiyobyabwenge bitagira ingaruka k’ubinywa gusa, kuko bigera no ku mwana uvutse ku mubyeyi ubikoresha.

Ati “Ibiyobyabwenge bitera indwara zitandukanye haba ku babinywa ndetse no ku bandi bantu babegereye. Umubyeyi ukoresha ibiyobyabwenge aba yishyira mu kaga ko kuba yabyara abana bafite ubusembwa butandukanye.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase, yashimye ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu kurwanya ibiyobyabwenge, anasaba abitabiriye iyo nama kongera imbaraga muri ubu bufatanye no kunoza ingamba zo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge, yibutsa abahagarariye amadini kwibutsa urubyiruko ko ari rwo mbaraga z’igihugu kandi roho nziza itura mu mubiri muzima.