Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

Polisi mu cyumweru cya kane k’ibikorwa byayo

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Jun 5, 2018

Polisi y’u Rwanda imaze iminsi mu bikorwa byayo ifatanya n’abaturage bibanziriza kwizihiza isabukuru yayo  izaba ku nshuro ya 18 ku itariki ya 16 Kamena 2018.  Ku munsi w’ejo hashize tariki 4 Kamena 2018 hakaba haratangijwe icyumweru  cya kane k’ibikorwa byayo cyahariwe kurwanya ruswa.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu IGP Emmanuel Gasana ( Ibumoso), Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi (Hagati) na Mutangana J. Bosco, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ( Foto Gentil G.)

Insanganyamatsiko y’ibikorwa bya Polisi igira iti ‘Duture mu mudugudu utarangwamo ibyaha’. Mu gikorwa cyo gutangiza icyo cyumweru Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP Gasana K. Emmanuel yavuze ko icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu gihugu hose  kigamije gukumira no kurwanya ibyaha bya ruswa.

Yagize ati “Iki cyumweru tugezemo ni icya 4 nubwo tubyita ‘Police Week’ ariko twatangiye icyumweru cya mbere turwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha, icyumweru cya kabiri twagihariye kurwanya impanuka mu muhanda no kugira umutekano wo mu muhanda, icya gatatu twagihariye kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’irikorerwa mu ngo, ubu tugeze mu kindi cyumweru cyo kurwanya ruswa. Nubwo tuba tuvuga ibyaha by’umwihariko ariko tuba tuvuga ibyaha muri rusange, tuvuga umutekano n’amahoro mu gihugu kubera iyi gahunda iriho ya ‘Police Week’, bizageza ku itariki ya 16 Kamena  aho tuzaba twizihiza imyaka 18 Polisi ibayeho”.

Avuga ko iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe turwanye ruswa, turinde igihugu cyacu”.

IGP Gasana avuga ko hazaba  ibiganiro mu gihugu hose ndetse  ngo muri Polisi bashyizeho ingamba zo gukumira no kurwanya ibyaha bya ruswa kuko ufatiwe muri iki cyaha atihanganirwa yirukanwa mu kazi. Ati “Nka Polisi y’u Rwanda twiyemeje kurwanya iki cyaha kimunga ubukungu bw’igihugu kandi tuzi neza ko ku bw’ubufatanye n’izindi nzego, ruswa tuzayirandura burundu”.

IGP Gasana avuga ko nubwo babishyiramo imbaraga nyinshi  bitaragera aho bifuza ari nayo mpamvu asaba ubufatanye bwa bose.

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi avuga ko igihugu cyajemo ruswa cyangirika, nta ndangagaciro kiba kigifite kandi ko icyo cyaha gisobanura umuntu wese usaba cyangwa wakira mu buryo ubwo ari bwo bwose indonke iyo ari yo yose kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa se umuntu wemera amasezerano y’ibyo bikorwa kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishe imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa.

Yagize ati “Urwego rw’Umuvunyi rurabashimira byimazeyo kandi  rurabizeza ubufatanye busesuye mu rwego rwo kurwanya ruswa aho ari ho hose, dore ko ruswa ikurura akarengane, igakurura iterabwoba, ikadindiza iterambere”.

Asanga mu rugamba rwo kurwanya ruswa ubufatanye bw’inzego zose ari ngombwa. Ati “Mu rugamba rwo kurwanya ruswa ubufatanye bw’inzego zose ni ngombwa. Ingamba zo gukurikirana abafatiwe muri iki cyaha zarakajijwe binongeye kandi ruswa yabaye icyaha kidasaza. Nta na rimwe tuzihanganira abashaka kudindiza iterambere ry’igihugu”.

Minisitiri w’Ubutabera  akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnston  we yagize ati “Dufite amahitamo amwe gusa ku birebana na ruswa, kuyirwanya  n’imbaraga zacu zose tukayirandura burundu cyangwa tukayigeza aho idashobora gukoma mu nkokora  iterambere ryacu n’abayishoramo bikabagiraho ingaruka z’intangarugero”.

Imibare itangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB yerekana ko kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi hamaze kwakirwa ibirego 176 kuri ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Muri ibi birego byose hagendeyemo amafaranga y’u Rwanda 5 746 500 n’amadolari ibihumbi umunani.