Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Polisi isaba abantu gutandukanya kunywa no gusinda

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 06-11-2019 saa 07:52:58
CP Jean Bosco Kabera, Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda (Foto RNP)

Polisi n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje ubukangurambaga buzwi nka ‘Gerayo Amahoro’ bugamije kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, asaba Abanyarwanda gutandukanya kunywa no gusinda.

Abafite utubari, amahoteri n’abashoferi bo bagaragaza icyakorwa mu kurwanya impanuka zituruka kuri bamwe mu bashoferi batwara basinze bakarenza ibipimo byemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi CP Kabera, asobanura ko umuntu ashobora kunywa inzoga kubera inyota agahaguruka akagenda kubera ko yazinyoye ku kigero runaka ariko kubera ko azi ko zamugiraho ingaruka.

Ati “Ushobora kuvuga uti ziransindisha ukanywa nkeya, ukavuga uti sindenza igipimo runaka nange ndiyizi, ariko hari ubwo ushobora kunywa inzoga ugateza umutekano muke, abantu nibatandukanye kunywa inzoga no gusinda.”

Bamwe mu bashoferi bagira inama bagenzi babo mu rwego rwo kurebera hamwe uko impanuka zituruka ku bantu bamwe banywa ibisindisha bakarenza urugero zacika.

Rugwiro Ramadhan ukora akazi k’ubushoferi, yagize ati “Ubusanzwe nge sinywa inzoga ariko iyo ngenda mu muhanda mba mbibona uko impanuka ziba ku bantu banywa inzoga zitewe n’ubusinzi. Abantu batwara basinze mbona bakwiye guparika imodoka zabo bakaza n’amaguru bakanywa inzoga barangiza bagataha.”

Karangwa Innocent na we ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, asaba abashoferi bagenzi be kudatwara basinze. Ati “Nge icyo nasaba abantu batwara basinze ni uko ibyo bintu babireka kuko ni ibintu bibi cyane kandi bikaba bigira ingaruka kuri wowe utwaye, uwo utwaye n’abantu bari mu muhanda ukabangiriza.”

CP Kabera, Umuvugizi wa Polisi, avuga ko iyo bigaragaye ko umushoferi yarengeje ibipimo, abapolisi baramuhagarika bakamutwara bakamucumbikira kubera ko aba atemerewe gutwara ikinyabiziga. Iyo bukeye acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 150, ikindi agafungwa iperereza rigakorwa.

Bamwe mu bacuruza inzoga mu tubari, amaresitora n’amahoteri bagaruka ku ruhare rwabo mu kurwanya ubusinzi. Bavuga ko nyuma y’ibiganiro baherutse kugirana na polisi hari ingamba bafashe kandi ngo zitangiye kujya mu bikorwa.

Mutatuzi Tanguy, umucuruzi w’inzoga, yagize ati “Ibyo polisi yadusabye, ni ibi byo gushyira ibyapa aho dukorera kuko biratuma abantu bikanga kubera ubwo butumwa bwo kwirinda gutwara basinze.”

Akomeza agira ati “Abakiriya bafite imodoka tubasaba kwishyura abashoferi babatwara babakuye ku tubari kuko ni ku neza yabo kandi bakabageza mu rugo. Hari igiciro twashyizeho wishyura uriya mushoferi ugutwara wasinze, hanyuma ukamwishyurira na moto imugarura.”

Ufitese Marie Claire, umucuruzi w’inzoga na we avuga ko hari ibyapa bashyizeho biburira abantu gutwara basinze. Ati “Ni ugushyiraho ibyapa n’umuntu utabisobanukiwe akaza akabanza gusoma icyo cyapa kemeza ko mu gihe ari bube yanyweye, ashaka umutwara kandi natwe ni ugutanga amatangazo yamamaza yibutsa abakiriya bacu ko bibuka n’ubuzima bwabo nubwo barimo kunywa. Ibyapa dufite binariho inumero za terefoni z’ababafasha kubageza mu rugo mu gihe basinze cyangwa se bagahamagara umushoferi wabo bumva bizeye.”

Asaba ko abantu bajya mu tubyiniro ko babanza bagatekereza ku buzima bwabo, bakamenya aho bagiye kunywera, bakumva ko niba bagiye kwinezeza batwara umushoferi wabo utaribubashe kunywa inzoga bityo akabageza mu rugo amahoro.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.