Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Polisi irahakana ko yataye muri yombi ukekwaho kwica Alexia Mupende

Yanditswe na Janvier Popote

Ku ya 09-01-2019 saa 14:15:20
Nyakwigendera Alexia Mupende

Polisi y’Igihugu irahakana ko ukekwaho kwica umunyamideli Alexia Mupende yatawe muri yombi.

Mu itangazo yanyujije kuri Twitter, Polisi y’Igihugu yavuze ko ukekwaho ubwicanyi agishakishwa.

Iti, “Nyamuneka ntimuhe agaciro ibyo bihuha byo ku mbuga nkoranyambaga.”

Iri ntangazo rya Polisi rije nyuma y’aho hakwirakwiye amakuru ko ukekwaho kwica Alexia yafatiwe i Kagitumba.

Hari andi makuru yakwirakwizwaga kuri Twitter na Instagram avuga ko yafatiwe ku mupaka wa Gatuna.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Modeste Mbabazi, aravuga ko ayo makuru atarayamenya.

Mbabazi yabwiye Imvaho Nshya ko yaba gufatirwa Kagitumba cyangwa Gatuna agerageza guhungira Uganda, nta na kimwe afitiye amakuru.

Alexia Mupende yishwe ejo kuwa 8 Mutarama 2018, bivugwa ko yishwe n’umukozi wabo wo mu rugo, i Kanombe.

Uyu mukobwa w’imyaka 35 bivugwa ko yishwe atewe icyuma mu ijosi. Yarimo yitegura gukora ubukwe mu kwezi gutaha.

Urupfu rwe rwashegeshe benshi, barimo ibyamamare mu mideli, umuziki n’abandi batandukanye.

Minisiteri y’Umuco na Siporo yatangaje ko yababajwe bikomeye n’urupfu rwe, yihanganisha abo rwashegeshe.

Izina rya Alexia Mupende ryakomeje gukura mu Rwanda mu bijyanye no kumurika imideri, kuva muri 2012 ubwo yatsindaga mu irushanwa rya Rwanda Premier Model Competition.

Dore ibyo abantu batandukanye byatangaje nyuma yo kumva inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’uyu mukobwa.

View this post on Instagram

Rest in Peace QUEEN #alexiamupende

A post shared by Burabyo Yvan (@yvan_buravan) on

View this post on Instagram

@alexiamupende

A post shared by Shaddyboo (@shaddyboo_92) on

 

Umwanditsi:

Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.