Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Polisi ikomeje gushyira imbaraga mu kugabanya impanuka zo mu muhanda

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 11-07-2019 saa 07:25:03

Polisi y’u Rwanda (RNP) ikomeje gushyira imbaraga muri gahunda yo gukumira no kugabanya impanuka zo mu muhanda, hagamijwe kurushaho kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu gihugu cyangwa bakigenderera.

Ibi bigaragarira mu gikorwa cy’Ubukangurambaga cya “Gerayo Amahoro” kigeze ku cyumweru cya 9, aho Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bagenda mu gihugu hose baganiriza abatwara ibinyabiziga ku nyungu ziri mu kwitwararika no kubahiriza amategeko abagenga.

Ni muri urwo rwego ejo hashize ku wa Gatatu, Polisi y’igihugu yatangije gahunda yo guhugura Abayobozi b’amakoperative ashinzwe gutwara abantu, amahugurwa azakomereza no mu ntara zose z’u Rwanda.

Atangiza ayo mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu, D/IGP Marizamunda Juvenal, yabwiye abari bayitabiriye ko batumijwemo kugira ngo barusheho gufatanya na RNP kugira uruhare mu kumvisha abatwara ibinyabiziga bakorana kubaha amategeko yo mu muhanda ku bwo kwirinda impanuka.

Yagize ati: “Amategeko y’umuhanda arahari, icyo dushaka gufatanyamo namwe mwaje guhugurwa ni uburyo bwo kuyubahiriza”. Yamenyesheje ko mu batwara ibinyabiziga harimo abatwara badaha agaciro ubuzima bw’abenegihugu, ahubwo ngo baba bumva bakwihuta kugira ngo batware abagenzi inshuro nyinshi bagamije inyungu zabo bwite, ntibite mu kubageza aho bajya amahoro.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, yatangaje ko impamvu amahugurwa yahereye ku bayobozi b’abashoferi b’imodoka n’abatwara za moto ari uko ngo muri bo harimo abashinzwe umunsi ku wundi, ibikorwa byo gutwara abagenzi n’abashinzwe ibinyabiziga. Abayobozi b’amakoperative yo gutwara abantu n’ibintu iyo bumvise akamaro ko kubahiriza amategeko yo mu muhanda n’inyungu zirimo, ngo biroroha kubikangurira abo bakoresha.

SSP Ndushabandi ati “Nkuko insanganyamatsiko ivuga ngo Ubuyobozi bwimakaza amategeko yo mu muhanda, aba bayobora amakoperative biyemeje gutanga serivise zo gutwara abantu mu modoka cyangwa kuri moto baramutse bagize ikibazo icyabo, bakumva uburemere bw’impanuka zo mu mihanda, byatuma baba abarimu b’abashoferi n’abamotari bakoresha. Twe dusanga nibabigira ibyabo, nta kabuza umutekano wo mu muhanda uzimakazwa”.

Nyuma yo guhugura abayobozi b’amakoperative y’ibinyabiziga bitwara abagenzi mu Rwanda, ngo Polisi izakurikizaho guhugura abatwara ibyo binyabiziga hirya no hino mu gihugu.

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Ndushabandi yakomeje atangaza ko abayobozi b’amakoperative nibageza ubutumwa bavana mu mahugurwa ku bashoferi n’abamotari bakorana, ngo bazaza mu mahugurwa yo mu gihe cyabo bafite impamba ihagije, ngo ituma ibyo bazongererwa na Polisi ari ibya tekiniki kuko, ibijyanye n’iby’umutimanama bazaba babibwiwe n’abayobozi babo.

Ati: “Nkuko tubizi, iyo impanuka idatewe n’uburangare bw’umuntu iterwa n’imiterere y’ikinyabiziga, igaterwa n’imiterere y’umuhanda cyangwa iy’ikirere. Ibi byose ariko, umuntu abigiramo uruhare. Ubigiramo uruhare rwa mbere ni utwaye cya kinyabiziga kuko iyo hari ikibazo runaka, ni we uba ukwiye kugereranya uko atwara cya kinyabiziga, abisanisha n’ikibazo areba imbere”. Uvugwa aha ngo ni abashoferi batwara imodoka cyangwa batwara moto, ni yo mpamvu ngo batareka guhugurwa.

Ngendahimana Révelien wari muri ayo mahugurwa y’umunsi umwe ahagarariye Koperative y’abamotari bo mu turere twa Nyarugenge na Kamonyi, yatangaje ko ubukangurambaga Polisi y’u Rwanda imaze iminsi ikora bwiswe “Gerayo Amahoro”, ngo bwagize umumaro munini wo kurushaho guha agaciro abantu batwawe, kurusha guha agaciro ubucuruzi.

Ngo byatumye nabo nk’abayobozi barushaho kwegera no guha inama abo bakoresha yo gutwara bubahiriza amategeko y’umuhanda hagamijwe gukumira impanuka.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.