Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Police FC yatangiye neza irushanwa ryitiriwe intwari

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 22-01-2018 saa 08:05:28

APR FC 0-1 Police FC
Rayon Sports 0-0 AS Kigali

Tariki 27-01-2018

AS Kigali-APR FC (Amahoro-13h00)
Rayon Sports-Police FC (Amahoro 15h30)

Ikipe ya Police FC yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’umwaka ushize wa 2016-2017  yitwaye neza mu mukino ufumgura irushanwa ryitiriwe intwari ryatangiye tariki 20 Mutarama rikazasozwa tariki 01 Gashyantare 2018.

Police FC yitwaye neza itsinda umukino ufungura mu irushanwa ryitiriwe intwari

Iyi kipe yatangiye ihura na APR FC yabaye iya 3 maze Police FC yitwara neza itsinda  igitego 1-0 ku munota wa 45   gitsinzwe na Habimana Hussein. Ikipe ya Police FC yasoje ari abakinnyi 10 nyuma y’aho   umunyezamu Bwanakweli Emmanuel aherewe ikarita y’umutuku ku munota wa 35 nyuma yo gukorera ikosa kuri Byiringiro Lague rutahizamu mushya wa APR FC.

Muri APR FC hagaragayemo abakinnyi bashya barimo Mugiraneza Jean Baptiste wagarutse muri iyi kipe avuye muri Gor Mahia yo muri Kenya, Iranzi Jean Claude wari mu Zesco United muri Zambia ndetse na Byiringiro Lague wakiniraga Vision FC. Gusa kimwe n’andi makipe  APR FC yaburaga abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu  nka Bizimana Djihad, Nshuti Innoccent, Fitina, Muhadjiri, Rugwiro  na Kimenyi Yves.

Rayon Sports yanganyije na AS Kigali

Ikipe ya Rayon Sports   yari ifite abakinnyi 13 gusa  yanganyije na AS Kigali 0-0, umukino utari mwiza nk’uko byari byitezwe. Gusa ikipe ya Rayon Sports yagaragayemo abakinnyi bashya barimo Chris Mbondi wavuye muri Cameroun,  Yassin Mugume wavuye I Burundi,  Hussein Shaban Tchabalala wavuye mu ikipe y’Amagaju FC  ndetse na  Yussuf Balogum Ola wavuye muri Nigeria.

Uretse abakinnyi  bari kumwe n’ikipe y’igihugu  muri Maroc, iyi kipe yakinnye idafite  Ismaila Diarra, rutahizamu ukomoka muri Mali,  Bimenyimana Bonfils Caleb na Nova Bayama bagize imvune. Kuri aba hakiyongeraho, Niyonzima Olivier Sefu, Ndacyayisenga Jean d’Amour, Mugisha François, Habimana Jusufu na Rwatubyaye  nabo bamaze iminsi bafite imvune.

Imikino y’umunsi wa kabiri izaba tariki 27 Mutarama 2018, aho AS Kigali izakina na APR FC naho  Rayon Sports ikine   na Police FC.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.