Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Police FC yahisemo kwitondera kugura Usengimana Danny

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 06-02-2019 saa 10:28:46
Danny Usengimana

Abayobozi b’ikipe ya Police FC bahisemo kwitondera kugura rutahizamu, Danny Usengimana wifuzaga kugaruka muri iyi kipe yahozemo mu gihe cy’amezi atandatu.

Usengimana amaze iminsi yumvikana mu itangazamakuru yifuzwa n’ikipe ya Vipers yo muri Uganda hamwe na APR FC na Police FC zo mu Rwanda.

Ni nyuma yo gusesa amasezerano muri Al Tersanah CF mu Misiri, nyuma y’amezi ane gusa yari ayimazemo.

SP Ruzindana Regis, umunyamabanga mukuru wa Police FC agaragaza ko bifuza kugarura Usengimana wahoze ayikinira mu myaka ishize mbere yo kwerekeza hanze y’u Rwanda, gusa babikora bamaze kubona ko nta kibazo bizabateza.

Ati “Ibintu bye harimo ikibazo, twumva ngo ari kuvugana na Vipers, ubundi APR, ubundi ngo arashaka kuza. Danny ni umwana wacu, agarutse na bwo yaba aje mu rugo, ni yo mpamvu natwe turimo kubikurikirana, nidusanga nta kibazo byazatugiraho kandi akaba yigenga, tuzamuryamaho, tumufate.”

Kimwe mu bituma Police FC ihitamo kwitondera kugura uyu mukinnyi ni urupapuro rugomba gutangwa n’ikipe yamurekuye yo mu Misiri, kugira ngo na bo babone uko bamugura nk’umukinnyi uvuye mu ikipe ya Interforce yo mu kiciro cya kabiri mu gihe ubu isoko ry’abakinnyi bavuye hanze mu kiciro cya mbere ryo ryamaze gufungwa.

SP Ruzindana ati “Iby’urupapuro rumwemerera kugenda (Release letter), na byo kuba ayifite turimo kubikoraho iperereza, dukeneye ko n’izo mpapuro zo kumureka zo mu Misiri azitwereka, ubwo n’ubuyobozi buzareba.”

Yungamo ati “Ikindi arashaka amezi atandatu gusa, nawe wabara amezi atandatu waba uhomba, ni ikibazo, nitubona ibyangombwa ari bizima, tukabimuganiriza, akatwemerera gufata umwaka cyangwa umwaka n’igice, aho natwe twaba tubyungukiyemo, ibintu byose ni inyungu.”

Police FC inateganya kugumana abakinnyi bose bayo cyane ko babona abari ku isoko nta kinini barusha abo bafite.

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.