Police FC yahagaritse imikino itatu umutoza wayo

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 11-03-2019 saa 08:28:00
Umutoza wa Police FC, Albert Mphande wahagaritswe imikino 3 kubera imyitwarire mibi

Ikipe ya Police FC yahagaritse imikino 3 umutoza mukuru wayo, Albert Mphande nyuma kugaragaza imyitwarire mibi aho yashatse gusagarira umusifuzi ku mukino Police FC yatsinzwemo n’Amagaju FC ibitego 2-1.

Uyu mukino w’umunsi wa 19 wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, tariki 07 Werurwe 2019. Amagaju FC yabonye igitego ku munota wa mbere gitsinzwe na Ndikumana Bodo. Ku munota wa 75, Ngendahimana Eric, kapiteni wa Police FC yishyuye iki gitego biba 1-1.

Nyuma y’iminota 7 ni ukuvuga ku munota wa 82, myugariro wa Police FC, Manzi Sincere yakoreye ikosa kuri Ndikumana Bodo, umusifuzi ahita atanga penaliti yinjizwa neza na Ndikumana Tresor .

Ku munota wa 4 w’inyongera, Police FC yabonye uburyo bwo kwishyura ku mupira uteretse ariko umusifuzi avuga ko uwatsinze igitego yari yaraririye.

Nyuma yo kwanga iki gitego cyari gutuma Police FC inganya n’Amagaju FC ibitego 2-2, umutoza Albert Mphande yashatse gukubita umusifuzi ariko abantu baramufata.

Umutoza wa Police FC, Albert Mphande wahagaritswe imikino 3 kubera imyitwarire mibi

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’umunyamabanga w’iyi kipe ya Police FC, SP Ruzindana Regis iravuga ko bagendeye ku myitwarire idahwitse inyuranyije n’amatego y’ikipe bafashe umwanzuro guhagarika umutoza imikino 3 harimo umukino wa Musanze FC wabaye ejo hashize tariki 10 Werurwe 2019, umukino wa Kirehe FC ndetse n’uwa Marines FC.

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.