Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

PL irahamagarira Abanyarwanda gufata mu mugongo abarokotse Jenoside

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Apr 9, 2018

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL, riratangaza ko muri iki gihe Abanyarwanda ndetse n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko bakwiye kuzirikana inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe zizira ko ari Abatutsi, akaba ari n’umwanya wo kubunamira no kubaha icyubahiro n’agaciro bibakwiye.

Perezida w’ishyaka rya PL, Hon. Mukabalisa Donatille.

Itangazo rya PL rirakangurira abayoboke baryo by’umwihariko Abanyarwanda n’inshuti zabo muri rusange kwitabira ibikorwa byose bigamije kwibuka. Riragira riti “Turahamagarira abayoboke bacu by’umwihariko Abanyarwanda bose kwitabira ibikorwa byateguwe mu gihe cyo kwibuka, harimo no kurushaho kwegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubafata mu mugongo no guhangana n’ingaruka zikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zirimo n’ihungabana”.

Ubuyobozi bwa PL buvuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umwanya wo kuzirikana no gushima ubutwari bw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zitanze zitizigama, zigahara ubuzima bwazo kugira ngo zihagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Bukomeza buvuga ko uwo ari wo musingi wubakiweho iterambere, ishema n’agaciro by’Abanyarwanda.

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu rinashimira by’umwihariko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wayoboye ingabo zabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, umutekano ukaba uganje mu gihugu. “Abanyarwanda bafite uburenganzira busesuye n’amahirwe angana, ubutabera kuri bose, u Rwanda ruratera imbere ubutitsa”.

Ishyaka rya PL rivuga ko rishyigikiye ko rizakomeza gushishikariza Abanyarwanda inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, hashimangirwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda, guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abayipfobya ndetse n’abafite ingengabitekerezo yayo, inaharanira ko itazongera kubaho ukundi mu Rwanda no mu mahanga.

Ubuyobozi bwa PL burakangurira kandi Abanyarwanda gukomera ku ndangagaciro zo gukunda igihugu, kurangwa n’ubutwari, ubupfura n’ubunyangamugayo, gukora umurimo unoze no kureba kure.