Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Pius mu myiteguro yo kuzamurika Alubumu “Iwacu”

Yanditswe na  NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 18-05-2018 saa 06:31:47
Umuhanzi Dj Pius witegura kumurika Alubumu ya mbere

Rukabuza Richie Pius uzwi nka Dj Pius akomeje kwitegura kumurika Alubumu ye yitwa “Iwacu” azamurika ku ya 3 no ku ya 4 Kanama 2018 i Kigali ndetse no mu karere ka Musanze.

Umuhanzi Dj Pius witegura kumurika Alubumu ya mbere

 Ubwo yagiranaga ikiganiro n’Imvaho Nshya Dj Pius yavuze ko iyo Alubumu igizwe n’indirimbo zirenga 15 zirimo izikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Yagize ati “Ni Alubumu maze imyaka ibiri ntegura ikaba igizwe n’indirimbo zirenga  15”.

Izo ndirimbo avuga ko ari izo yasohoye nyuma y’uko yatandukanye na TK AIDEN bahoranye mu itsinda rya Two for Real. Kugeza ubu avuga ko Jose Chameleone ari we muhanzi uzamushyigikira muri ibyo bitaramo.

Abahanzi bo mu Rwanda bazamushyigikira muri ibyo bitaramo byombi yavuze ko azabatangaza mu minsi iri imbere. Umuhanzi Dj Pius azwi ku ndirimbo zirimo iyitwa “Agatako” yakoranye na Jose Chameleone, “Wabulila wa”, “You got it”, “Play it” yakoranye na Radio na Weasal,  gusa afite n’izindi. Aheruka kandi gusohora iyitwa “Iwacu” ari nayo yitiriye Alubumu ye.

Umwanditsi:

 NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.