Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

PGGSS8: Harabura iminsi mbarwa ngo ibitaramo bitangire

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 22-05-2018 saa 08:28:22
Umuraperi Khalfan na we ari muri PGGSS8

Ku nshuro ya 8 irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ririmo kuba, ku ya  26  Gicurasi 2018 mu karere ka Gicumbi  hakaba hazatangirira ibitaramo by’iri rushanwa.

Umuraperi Khalfan na we ari muri PGGSS8

Igitaramo cya  kabiri kizabera  i Musanze ku ya 2 Kamena 2018,  mu Karere ka  Huye kizabe ku ya  16 Kamena, i Rubavu kizabe ku ya 30 Kamena, ku ya 14 Nyakanga 2018 i Kigali hazabera igitaramo cya nyuma  kizamenyekaniramo uzegukana igihembo  gikuru  n’abazamukurikira.

Uzatsindira igihembo gikuru azahabwa miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda gusa naramuka atowe n’abantu cyane bizashimangira ko akunzwe cyane ahembwe  izindi miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uzatsindira umwanya wa kabiri azahembwa  miliyoni 4 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda,  uwa gatatu azatsindire miliyoni enye, uwa kane miliyoni eshatu  n’igice, naho uwa gatanu azatsindira miliyoni 3.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou utegura iri rushanwa rigakorwa ku bufatanye na BRALIRWA ashimangira ko   abahanzi bakomeje imyitozo ijyanye no kwitegura ibitaramo.

Yagize ati Abahanzi bakomeje gukora imyitozo neza nta kibazo”.

Abahanzi  uyu mwaka bari muri iri rushanwa ni Khalfan, Jay C, Bruce Melody, itsinda rya  Active, itsinda rya Just Family, Young Grace, Queen Cha Mico The Best , Uncle Austin  ndetse na Christopher.

Kuva iri  rushanwa ryatangira muri 2011 rimaze gutsindirwa na Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly, Knowless, Urban Boys ubwo yari ikirimo Safi Madiba.  Abandi batsindiye igihembo muri iri rushanwa ni  Dream Boys.

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.