Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

PGGSS8: Biteguye kuzataramira i Huye

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 08-06-2018 saa 06:04:17
Christopher

Muneza Christophe uzwi muri muzika nyarwanda nka Christopher  ndetse na Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha,  bamwe mu bahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star  ya 8 batangaje ko biteguye kuzashimisha abazitabira igitaramo bazakorera i Huye ku ya  9 Kamena 2018.

Christopher

Umuhanzi Christopher yashimangiye ko yiteguye kuzaririmbira neza mu karere ka Huye ngo kandi i Gicumbi n’i Musanze bamaze gutaramira hamuha ikizere cy’uko azatwara igihembo gikuru. Yagize ati Niteguye kuzashimisha abantu uko nshoboye ikindi kandi navuga kugeza ubu maze kubona  ko igihembo gikuru nzagitwara kuko aho tumaze gutaramira hombi banyakiriye neza”.

Ku rundi ruhande kandi asaba abantu b’i Huye kuzamushyigikira kugira ngo azabashe kwegukana igihembo gikuru ndetse n’igihembo cy’umuhanzi ukunzwe kizatsindirwa binyuze ku kuntu umuhanzi uri mu irushanwa azaba yatowe binyuze kuri nimero imuranga mu irushanwa.

I Rubavu   n’i Kigali naho hari mu hasigaye gutaramirwa n’aba bahanzi    Christopher  akaba avuga ko naho  yiteguye kuzahataramira neza. Umuhanzikazi Queen Cha na we asaba abantu b’i Huye kuzamushyigikira cyane kugira ngo azatambukane ishema mu irushanwa arimo guhataniramo igihembo.

Yagize ati “ Ndabasaba bazanshyigikire”. Avuga ko aho bamaze gutaramira hombi yitwaye neza uko bishoboka ku buryo hari ikizere afite cyo kuzatwara igihembo.

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2018 ririmo Uncle Austin, Bruce Melody, Mico the Best, Khalfan, Jay C, itsinda rya Just Family n’iry’Active, Young Grace, Christopher na Queen Cha. Ku ya 14 Nyakanga 2018 ni bwo irushanwa rizasozwa.

 

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.