Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Perezida w’u Burusiya Putin araburira ibihugu by’ Iburengerazuba kutarengera

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 18-11-2021 saa 21:27:51
Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin mu nama yabereye i Novo-Ogaryaovo hafi ya Moscou

Mu minsi yashize ni bwo   umuryango w’ibihugu by’u Burayi n’Amerika bihuriye ku mugambi wo gutabarana (NATO/ OTAN), Washington, Paris na Berlin byose byamaganye kongera ingufu kw’ingabo z’u Burusiya ku mipaka y’iburasirazuba bwa Ukraine. Ndetse   abayobozi b’ i Kiev Umurwa mukuru wa Ukraine bavuga ko ubushotoranyi bwa Moscou bwiyongereye.

Kuri uyu wa Kane, taliki ya 18 Ugushyingo, Vladimir Putin aganira n’abadipolomate muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, yabashinje ukwiyongera kw’amakimbirane.

Perezida w’u Burusiya yagize ati: “Abafatanyabikorwa bacu bo mu Burengerazuba barushijeho gutuma ibibazo biba bibi cyane harimo gutanga intwaro zigezweho kandi zica mu murwa mukuru Kiev wa Ukraine ndetse no gukorera imyitozo ya gisirikare ishotorana mu nyanja y’Umukara no mu tundi turere twegereye imipaka yacu”.

Yakomeje agira ati: “Ku bijyanye n’inyanja y’Irabura, mu by’ukuri barenze imipaka. Ingabo zitera ibisasu ku bilometero 20 uvuye ku mupaka, nkuko tubizi kandi ni intwaro ziteye ubwoba. “

Ni muri ayo magambo Vladimir Putin yashinje Uburengerazuba ko bwongereye amakimbirane ku mipaka y’iburasirazuba bwa Ukraine no mu nyanja y’Irabura.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.