Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Perezida w’Igihugu cya mbere ku Isi mu bucuruzi arasura u Rwanda

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Jul 22, 2018

Uyu munsi ku cyumweru Perezida w’igihugu cy’u Bushinwa Xi Jinping aragera mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. U Bushinwa ni igihugu cya mbere ku Isi mu bucuruzi, umubano wabwo n’u Rwanda ukaba ufite akamaro kanini ku bacuruzi b’u Rwanda, cyane ko mu ruzinduko rwe mu Rwanda hazanasinywa amasezerano y’ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei, atangaza ko amasezerano azasinywa hagati y’ibihugu byombi agamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, ibikorwa remezo n’umutekano.

Umubare munini w’abaturage b’u Bushinwa, utuma iki gihugu kiba isoko rinini. Ni igihugu gifite ubuso bungana na Km2 miliyoni 9.597, kikagira abaturage benshi ku Isi, aho umubare wabo mu 2016 bari miliyari 1.379. Abaturage b’iki gihugu bangana na 20% by’abatuye Isi. U Bushinwa ni igihugu kihuta mu bukungu, ubu kikaba ku mwanya wa kabiri ku Isi mu bihugu bikomeye, n’icya mbere mu bucuruzi.

Igitangazamakuru “The Guardian” gitangaza ko u Bushinwa kuva muri 2013 ari bwo bwahindutse igihugu cya mbere ku Isi mu bucuruzi, ubwo bwanyuraga kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Imibare igaragaza ko mu mwaka ushize ubucuruzi bw’u Bushinwa mu mateka bwarenze amadolari y’Amerika trillion enye, nyuma y’uko ibyo iki gihugu cyohereza mu mahanga bizamutse ku gipimo cya 7.9%, bikagera ku gaciro ka trillion 2.21 z’amadolari, naho ibitumizwayo bikazamukaho 7.3% bikagera ku gaciro k’amadolari y’Amerika trillion 1.95. Ibi byatumye muri rusange ubucuruzi bwose bw’iki gihugu buzamuka ku gipimo cya 7.6% nk’uko bitangazwa na “The Guardian” buhagarara agaciro k’amadolari trillion 4.16.

‘Worldstopexports’ itangaza ko mu bucuruzi bw’iki gihugu, ibyo u Bushinwa bukura hanze bingana na 11.% by’ibitumizwa ahandi ku Isi (ubucuruzi bw’Isi, ibitumizwa ahandi bikozwe na buri gihugu), aho byanganaga n’amadolari trillion 16.054 muri 2016.

Imibare itangwa n’Ikigega Mpuzamahanga k’Imari IMF, muri uyu mwaka, igaragaza ko u Bushinwa ari igihugu cya kabiri ku Isi mu bukungu, aho ubukungu bwabwo buhagaze amadolari y’Amerika trillion 14, hakaba harabayeho inyongera ya trillion ebyiri bugereranyijwe n’uko bwari buhagaze mu 2017. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziza ku mwanya wa mbere n’ubukungu bwa trillion 20.4 z’amadolari.

Ubukungu bw’u Bushinwa bwakunze kuzamuka cyane mu buryo budasanzwe mu myaka 30 ishize, bituma bufatwa nk’igihugu cya mbere mu kwihuta kuzamuka mu bukungu. Mu mwaka wa 2013 ubukungu bw’u Bushinwa bwazamutse ku gipimo cya 7.7%, mu 2014 buzamukaho 7.3%, mu 2015 ubukungu bw’iki gihugu buzamukaho 6.9%, naho 2016 bwazamutseho 6.7% na 6.8% mu 2017.

Guverinoma y’u Bushinwa ifite amasosiyete akomeye cyane harimo atatu y’ingufu, PetroChina, Sinopec, na CNOOC. Aya masosiyete atanga inyungu nini kurusha ayikorera, akaba amwe mu masosiyete agira uruhare mu iterambere ry’iki gihugu. Ikindi ni uko iki gihugu cyakira amasosiyete menshi y’amahanga aba ahabona isoko kubera abaturage benshi. Aya masosiyete ahafungura inganda, aba agomba gukoresha Abashinwa.

Iterambere ryihuse ry’u Bushinwa ryagabanyije abaturage bakennye, aho kuri ubu Abashinwa bari munsi y’umurongo w’ubukene ari 3.3% gusa.

Amasosiyete y’ikoranabuhanga y’u Bushinwa yihariye isoko mpuzamahanga, aho Huawei kuri ubu ari yo ya mbere ku Isi mu kwiharira isoko rya telefoni ngendanwa. Ubu ni iya mbere mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanag rya 5G. Lenovo kuri ubu izwiho ku Isi mu gukora mudasobwa zigezweho, naho Xiami izwiho gukora “smart phone” zigezweho.