Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Perezida wa FIFA yashimiye u Rwanda uko rwabakiriye

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 26-10-2018 saa 17:46:26
Perezida wa FIFA,Gianni Infantino (ibumoso) nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame akaba n'Umuyobozi w'Umuryango w'Afurika yunze ubumwe

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), Gianni Infantino yashimiye uko bakiriwe mu Rwanda mu nama njyanama ya FIFA “FIFA Council Meeting” yabaye tariki 26 Ukwakira 2018.

Ibi yabitangaje nyuma y’iyi nama aho yavuze ko bishimiye uko bakiriwe. Ati « U Rwanda ni igihugu kiza kandi ndatekereza iki gihugu gifite amasomo cyatwigisha »

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino mbere y’iyi nama yabonanye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba ari n’umuyobozi w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe bagirana ibiganiro byibanze ku ngingo 3 z’ingenzi.

Perezida wa FIFA,Gianni Infantino (ibumoso) nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe

Dinner with FIFA Council Members | Kigali, 25 October 2018

Gianni yavuze yaganiriye na Perezida Kagame uburyo bafatanya mu guteza imbere umupira w’amaguru biciye mu mashuri ku buryo umupira wakoreshwa mu myigishirize.

Indi  ngingo ni uburyo habaho umutekano kuri za sitade kuko abantu baba bagiye kuri sitade kwishima aho kugira ngo bahatakarize ubuzima. Aha Gianni Infatino akaba yaravuze ko bikunze kugaraga muri Afurika.

Ingingo ya 3 akaba ari uburyo bwo kurwanya ruswa no kugura imikino nabyo bikunze kugaragara muri Afurika.

Hagarutswe ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu bagore

Perezida wa FIFA, Gianni Infatino yaragaraje ko muri iyi nama bigiye hamwe uburyo umupira w’amaguru mu kiciro cy’abagore watera imbere ndetse bakaba barafashe n’ingamba.

Aha byemejwe ko hazongerwa amafaranga y’ibihembo mu makipe y’abagore azitabira igikombe k’isi mu mwaka wa 2019 mu Bufaransa aho amafaranga yavuye kuri miliyoni 15 z’amadorali yagenerwaga ibihugu 24 akagera kuri miliyoni 50.

Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyi nama ni uko bashyizeho akanana kaziga uburyo havugururwa irushanwa ry’igikombe k’Isi mu makipe (Club).

Muri iyi nama hemejwe ko Paraguay izakira igikombe k’isi mu mpira w’amaguru ukinirwa ku mucaga « Beach Soccer de la FIFA 2019 » naho Lituanie yakire igiombe k’isi muri « Futsal » muri 2020.

Hemejwe ubusabe bw’impuzamahashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Amerika y’Amajyepfo ko irushanwa rya Copa América ryajya riba mu mwaka utari uw’igiharwe bikazatangira muri 2020, tariki 12 Kamena kugeza 12 Nyakanga 2020.

Hanemejwe kandi ubusabwe b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika « CAF » busaba ko imikino ya CAN 2023 yabaga muri Mutarama na Gashyantare yakwimurirwa muri Kamena na Nyakanga.

Mu bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru, iyi nama yemeje guhunda yo gutanga ubufasha bw’amikoro ku banyamuryago bayo 211 mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu gihe k’imyaka 3 (2019-2022). Aha buri munyamuryango azagenerwa miliyoni 6 z’amadorali.

Mu bigomba gukorwa harimo  gutegura amarushanwa mu bagabo n’abagore, mu bana, amakipe y’igihugu mu bagabo n’abagore ndetse n’abasifuzi mu byiciro byombi. Uretse ibi andi harimo n’umushinga wo kubaka ibikorwa remezo.

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.