Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Perezida wa Equatorial Guinea yagarutse mu Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 14-01-2019 saa 10:52:21
Perezida wa Equatorial Guinea, eodoro Obiang Nguema Mbasogo, ubwo yakirwaga ku Kibuga cy'Indege cya Kigali kiri i Kanombe, na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr Sezibera Richard

Perezida wa Equatorial Guinea, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’umunsi umwe.

Perezida wa Equatorial Guinea, eodoro Obiang Nguema Mbasogo, ubwo yakirwaga ku Kibuga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Sezibera Richard

Yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yakirirwa ku kibuga cy’indege cya Kigali na Minisitiri Sezibera Richard ushinzwe ububanyi n’amahanga.

Perezida Obiang aganira na Minisitiri Dr Sezibera

Biteganyijwe ko Perezida Obiang agirana ibiganiro na Perezida Kagame, bigamije guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda na Equatorial Guinea.

Perezida Obiang yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2016 mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe yateraniye i Kigali muri Nyakanga.

Muri 2014 na bwo yaje mu Rwanda, ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda icyo gihe muri Nyakanga 2014, yakiriwe ku kibuga cy’indege na Perezida Kagame, ba minisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga b’impande zombi basinyana amasezerano y’imikoranire ya hafi.

Basinye amasezerano y’imikoranire yari yemejwe n’abakuru b’ibihugu, arimo gufatanya mu nzego z’ubukungu, ishoramari,  umutekano, ubwikorezi, nk’uko byatangajwe na Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda icyo gihe.

Mu musangiro yakiriwemo na Perezida Kagame, kuwa 14 Nyakanga 2014, Perezida Obiang yashimye iterambere ry’u Rwanda, avuga ko ibihugu by’Afurika bikwiye kwigira byinshi kuri politiki y’u Rwanda yo kwishakamo ibisubizo mu bihe by’ibibazo.

Perezida Obiang umaze ku butegetsi imyaka 40, icyo gihe yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi yo kuba yatera imbere, ariko ko ibibazo bya politiki biri hirya no hino kuri uyu mugabane bidindiza iterambere.

Yagize ati, “Afurika ikeneye ubushake bwa politiki no kugira intego nk’uko u Rwanda rubigaragaza, mu rwego rwo gushaka amahoro n’ituze. U Rwanda rwagaragaje umuhati wo ku rwego rukomeye ndetse rugaragaza ko rukeneye kwigenga mu byemezo rufata, gukunda igihugu, nyuma ya Jenoside. Ndifuza kuba umuvugizi w’ubu bufatanye kugira ngo Afurika yose ibwigireho.”

Yakomeje agira ati, “Muri urwo rwego Guinea ikwiye gukorana n’u Rwanda n’ibindi bihugu byaciye mu bihe bibi, kugira ngo binatange umusanzu mu gushakira umuti ibibazo bya politiki bigaragara hirya no hino muri Afurika.”

Perezida Obiang yakirwa na Minisitiri Dr Richard Sezibera ku kibuga cy’indege i Kanombe uyu munsi

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

2 Comments on “Perezida wa Equatorial Guinea yagarutse mu Rwanda”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.