Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Perezida Trump yishimiye kuganira na Perezida Kagame

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya 27-01-2018 saa 06:26:18
Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Donald Trump baganiriye ku mubano w'ibihugu byombi

Ku munsi w’ejo hashize, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yagiranye ikiganiro na Donald Trump Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma y’iki kiganiro  Trump akaba yaravuze ko ari iby’agaciro cyane  guhura na Perezida Kagame.

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi

Iki kiganiro bakigiranye ejo hashize ku wa 26 Mutarama 2018, i Davos mu Busuwisi, aho Abakuru b’ibihugu byombi bitabiriye inama y’ihuriro ry’Ubukungu ku Isi. Nyuma y’ikiganiro bagiranye kibanze ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi, Trump yavuze ko kuri we ari iby’agaciro cyane guhura na Perezida Kagame.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Donald Trump yagize ati “Byari iby’agaciro cyane guhura na Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda muri iki gitondo i Davos mu Busuwisi. Ibiganiro byari byinshi kandi byiza cyane.”

Perezida Kagame akaba yaravuze ko ikiganiro cyabo kibanze ku mubano ibihugu byombi bifitanye, aho u Rwanda rwungukiye mu bufasha ruhabwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ko iki gihugu cyakunze gutera inkunga ubukungu bw’u Rwanda.

Umukuru w’igihugu akaba yaragize ati “Haba mu bufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro twakoze hanze mu bice binyuranye by’isi, twabonye ubufasha bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bateye inkunga ubukungu bwacu, mu bucuruzi, ishoramari”. Yakomeje avuga ko muri uyu mubano kandi hari ba mukerarugendo bava muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basura u Rwanda.

Perezida Paul Kagame akaba yarabwiye mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko u Rwanda ndetse n’Umuryango w’Afurika Yuze Ubumwe bazakomeza gukorana n’iki gihugu, avuga ko ubu uyu muryango urimo gukora amavugurura, byose bigamije iterambere.

Kagame akaba yarasoje ashimira Trump ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi, kandi nyuma y’ibi biganiro, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yashimye ko byari byiza.

Muri iki kiganiro, Umukuru w’igihugu Paul Kagame yari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu k’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi; na Gatare Francis uyobora Ikigo cya Mine, Peteroli na Gaz.

 

Umwanditsi:

MUGABO LAMBERT

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.