Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Perezida Kagame yunamiye Intwari z’u Rwanda

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Feb 2, 2018

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ku munsi w’ejo hashize yunamiye Intwari z’u Rwanda zishyinguye mu Gicumbi k’Intwari, anifuriza Abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari. Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu.

Perezida Paul Kagame yunamiye Intwari z’Igihugu zishyinguye mu Gicumbi k’Intwari, ashyira indabo aho zishyinguye

Buri mwaka, tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari. Ni muri urwo rwego Perezida Paul Kagame yunamiye izi Ntwari ndetse anashyira indabo aho zishyinguye mu gicumbi k’Intwari z’u Rwanda kiri i Remera mu Mujyi wa Kigali. Nyuma y’uyu muhango, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yifuje Abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari.

Mu Ntwari zibukwa harimo Intwari y’Imanzi, Maj. Gen. Gisa Fred Rwigema

Uyu muhango kandi wanitabiriwe na Perezida wa Sena Bernard Makuza, Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko Mukabarisa Donatille, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Gen. James Kabarebe, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda  Gen. Patrick Nyamvumba n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda.

Izi Ntwari z’u Rwanda ziri mu byiciro by’Intwari binyuranye, hari Intwari y’Imanzi, ikaba Intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje. Muri iki kiciro k’Intwari z’u Rwanda hashyirwamo intwari itakiriho. Hakaba harimo Umusirikare Utazwi Izina, akaba Ingabo ihagarariye izindi ngabo zitangiye Igihugu zikagwa ku rugamba mu bihe byashize, iby’ubu n’ibizaza.

Harimo kandi Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema waranzwe n’ubwitange buhebuje ubwo yayoboraga Ingabo za FPR-Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka wa 1990 nyuma akarugwaho.

Izindi Ntwari ni Intwari z’Imena, aha harimo Mutara III Rudahigwa wabaye umwami w’u Rwanda (1931-1959), Rwagasana Michel wabaye umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Igihugu cy’u Rwanda n’Umunyabanga w’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Mu Ntwari z’Imena harimo kandi Madamu Agathe Uwiringiyimana wabaye Minisitiri w’Intebe (Nyakanga 1993-Mata 1994) na Niyitegeka Felicite wakoze imirimo itandukanye irimo kwigisha, kurera, gucunga umutungo no gufasha abatishoboye. Iki kiciro kirimo Abanyeshuri b’i Nyange batewe n’abacengenzi banga kwitandukanya tariki ya 18/03/1997 mu ijoro.

Uyu mwaka, uyu munsi w’Intwari z’u Rwanda ufite insanganyamatsiko igira iti: “Dukomeze Ubutwari, Twubake u Rwanda twifuza.”