Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Ramaphosa

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 25-05-2019 saa 17:31:27
Perezida Kagame asuhuzanya na mugenzi we Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa uherutse gutorerwa kuyobora kiriya gihugu ku majwi 57.5%.

Uyu muhango Perezida Paul Kagame yitabiriye wo kurahira kwa Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, wabaye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2019. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu “Village Urugwiro” bitangaza ko wanitabiriwe n’abakuru bandi b’ibihugu na za Guverinoma 22. Wabereye i Pretoria muri stade ya Loftus Versfeld, witabirwa kandi n’Abanyafurika y’Epfo basaga ibihumbi 33.

Perezida Ramaphosa wo mu ishyaka ANC yatowe ku majwi 57.5%, bikaba ari ubwa mbere iri shyaka rikomeye muri Afurika y’Epfo rigiye munsi y’amajwi 60% mu marota y’Umukuru w’Igihugu. Mu matora aheruka ya 2014, ANC yari yagize amajwi 62%, mu 2004 yari yagize amajwi 70%.

Perezida Ramaphosa abaye uwa gatanu w’Afurika y’Epfo utowe mu buryo bwubahirije Demukarasi, yarahijwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mogoeng Mogoeng.

Ni umuhango bivugwa ko uwo yasimbuye Jacob Zuma atigeze yitabira, ahubwo witabiriwe n’umwe mu bagore be Ma Ngema Zuma. Zuma yegujwe nyuma yo kumara igihe yotswa igitutu n’ishyaka rye ANC n’abatavuga rumwe na Leta kubera ibyaha bya ruswa yashinjwaga. Yeguye habura amezi 18 ngo asoze manda ye.

Insanganyamatsiko igira iri “Twese hamwe twishimire Demukarasi: Kwiyubaka no guteza imbere Afurika y’Epfo nziza” ni yo yari yahawe umuhango wo kurahira kwa Ramaphosa ufite imyaka 66 y’amavuko.

Perezida Kagame asuhuzanya na mugenzi we Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Abasesenguzi mu bukungu bavuga ko Perezida Cyril Ramaphosa agiye guhangana n’ibihe bitoroshye by’ubukungu mu gihugu ke bwazamutse ku gipimo cya 0.8% mu mwaka ushize wa 2018, aho imibare igaragaza ko ubushomeri buri kuri 27% muri Afurika y’Epfo, kandi muri bo abari hejuru ya 50% bakaba ari urubyiruko.

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.