Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi bato muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 06-03-2019 saa 11:37:17
Perezida Kagame yageze muri Afurika y'Epfo mu nama y'iminsi ibiri ya YPO

Perezida Kagame yageze i Cape Town muri Afurika y’Epfo mu nama y’ihuriro ry’abayobozi bakiri bato rizwi nka YPO (Young President’s Organisation).

Ni inama iba buri mwaka ku migabane itandukanye, igahuriza hamwe abantu basaga ibihumbi 2500, bakaganira ku iterambere ry’ubucuruzi, politiki, ubumenyi, ikoranabuhanga no gukora ibikorwa by’ubugiraneza.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame muri uru ruzinduko arimo muri Afurika y’Epfo agirana ibiganiro na Perezida w’icyo gihugu, Cyril Ramaphosa.

Perezida Kagame yageze muri Afurika y’Epfo mu nama y’iminsi ibiri ya YPO

Ibiganiro bya EDGE, inama nkuru ya YPO, bizibanda ku kwereka amahirwe abayobozi bato barangamiye iterambere ryabo ku giti cyabo n’iry’inganda, kubafasha no kubaha inama zituma bakomera kurushaho.

YPO ni ryo huriro rikomeye ku rwego rw’Isi ry’abayobozi mu nzego z’ubucuruzi, rikaba rigizwe n’abantu ibihumbi 2,4 baturuka mu bihugu 130.

Perezida Kagame amaze kwakira kenshi intumwa za YPO zasuye u Rwanda, kandi amaze kwitabira inama zitandukanye zitegurwa n’iri huriro.

Iyi nama ya YPO izamara iminsi ibiri, ikaba yahurije hamwe abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi basaga ibihumbi 2 baturutse ku migabane itandukanye

Twabibutsa ko YPO yahaye Perezida Kagame igihembo cy’umuyobozi wimakaje imiyoborere myiza ku rwego rw’Isi (Global Leadership Award), muri Werurwe 2003.

Itsinda riturutse muri YPO riherutse gusura u Rwanda, ni iryaje mu Gushyingo 2018 rigizwe n’abantu 80 bakomoka mu bihugu byo hirya no hino ku Isi birimo u Bubiligi, Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Luxembourg, Lebanon, u Bwongereza, Kenya n’ahandi.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.