Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza u Bushinwa n’Afurika

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Sep 2, 2018

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi w’Afurika Yunze Ubumwe ari mu gihugu cy’u Bushinwa aho yitabiriye inama ihuza Afurika n’iki gihugu (FOCAC 2018). Iyi nama y’iminsi ibiri, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu by’Afurika banyuranye.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bakirwaga i Beijing mu Bushinwa

Iyi nama izatangira ejo ku itariki ya 3 Nzeri ikageza ku ya 4 Nzeri 2018, ifite insanganyamatsiko igira iti “U Bushinwa n’Afurika: Kwerekeza ku muryango utajegajega, dusangira ahazaza binyuze mu bufatanye buri wese yungukiramo.” Perezida Paul Kagame akaba yaraherekejwe na Madamu Jeannette Kagame.

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’Afurika banyuranye, biteganyijwe ko izaganirirwamo umubano w’ibihugu by’Afurika n’u Bushinwa, ubukungu, ndetse n’ubufatanye.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, ni umwe mu bitabiriye iyi nama, akaba yarahuye akanagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame nk’uko bitangazwa n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Paul Kagame (iburyo) na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr. Abiy Ahmed bahuriye mu Bushinwa bagirana ibiganiro

Inama ya FOCAC 2018, biteganyijwe ko Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping azageza ijambo ku bayiteraniyemo mu gihe cyo kuyifungura, kandi akazanatanga ikiganiro mu ihuriro rizahuza abayobozi b’Afurika n’u Bushinwa n’abahagarariye abikorera, ndetse akazitabira ihuriro rya gatandatu ry’ubucuruzi rihuza u Bushinwa n’Afurika.

Perezida w’u Bushinwa kandi yitezweho ko azagaragaza ibitekerezo bishya bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu by’Afurika n’u Bushinwa, ndetse akazatangaza ingamba nshya zo guteza imbere ubufatanye busanzweho hagati y’impande zombi.

Mu kiganiro kizaba kiyobowe na ba Perezida Xi Jinping na Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo, abayobozi b’u Bushinwa n’abo mu bihugu by’Afurika bazaganira ku mubano hagati y’izi mpande zombi, ku mubano mpuzamahanga, ndetse n’ibibazo biri mu karere.

Ambasaderi w’u Bushinwa ushinzwe ibikorwa bya FOCAC, Zhou Yuxiao, atangaza ko ibi bikorwa biteganyijwe muri iyi nama bizafasha mu guteza imbere ikizere ndetse n’inyungu zikomoka ku bufatanye hagati y’u Bushinwa n’Afurika.

Ikindi kirimo ni uko abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bazajya bahura ku mpande zabo, bakaganira ku bufatanye n’ubutwererane hagati y’ibihugu byabo.