17°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mwiza wa Eid Al Adha

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 20-07-2021 saa 18:00:00

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda n’abo ku Isi yose umunsi mwiza w’Igitambo uzwi nka Eid Al Adha, abibutsa ko ari ingenzi gukomera ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya  COVID-19  mu gihe bawizihiza. 

Umunsi mukuru wa Eid Al Adha ni umwe mu minsi ibiri ikomeye mu myizerere y’Idini ya Isilamu, aho abemera Allah bizihiza ubushake bwa Abraham bwo gutamba umwana we Ishmael nk’uko Imana yabimutegetse (Abayahudi n’Abakirisitu bo bizera ko Imana yasabye Aburahamu gutamba Isaka).

Mbere y’uko Abraham atamba umuhungu we,  Allah yarahagobotse atanga igitambo cy’intama, bityo Abayisilamu bakaba bishimira ko Imana yacunguje umuntu itungo, icyo gitambo kikaba gitambwa n’ubu inyama z’ayo matungo yatambwe zigasangirwa n’abagize umuryango ndetse bakaganuza no ku batishoboye babazengurutse.

Kuri karindali ya Kiyisilamu ishingira ku mboneko z’ukwezi, umunsi wa umunsi wa Eid al-Adha ugwa ku munsi wa 10 w’ukwezi kwa 12 kwitwa Dhu al-Hijjah (soma Zu al-Hijjah) ari na ko gusoza umwaka. Kuri Karindali isanzwe yitiriwe Gregoire (Gregorian calendar), uwo munsi uhinduka umwaka umwe ku wundi .

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Twifurije Eid Mubarak Abayislamu bose bizihiza Eid Al Adha mu Rwanda ndetse no ku Isi yose. Reka dukomeze kwirinda kuri uyu munsi mukuru hamwe n’imiryango yacu n’abacu bose, mu gihe dukomeje guhangana n’iki cyorezo [cya COVID-19] twese hamwe.”

Umunsi Mukuru w’igitambo w’uyu mwaka wizihijwe mu gihe igice kimwe cy’u Rwanda kirimo n’umurwa mukuru, kiri muri gahunda ya Guma mu rugo, ikindi muri Guma mu karere .

Mu Biryogo mu Mujyi wa Kigali, agace gafatwa nk’igicumbi n’ikirango cya Islam mu Rwanda, mu muryango wa Hadji Bizimungu Yazid, abaturanyi bishyize hamwe babaga ihene kugira ngo bagenere inyama imiryango yabo, inshuti n’abavandimwe harimo n’abatishoboye.

Kanyamanza Yusuf yagize ati: ”Twagiye dutumanaho noneho tuza guhuriza hamwe amafaranga cyangwa amatungo kugirango tubashe kuyabaga ngo tuyahe abantu b’inshuti, umuryango n’abandi tubona badashobora kubona izi mboga zo kuri uyu munsi…ibyo rero nk’abemera turabyibuka kandi tukabizirikana ni ngombwa ko tubishyira mu bikorwa buri mwaka.”

Mufti w’u Rwanda, Sheikeh Hitimana Salim yifatanyije n’abayisiramu bo mu karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda mu isengesho ryo kwizihiza umunsi mukuru w’igitambo.

Muri ako karere habazwe amatungo arimo inka n’ihene kugirango ahabwe abaturage batandukanye, harimo n’abatishoboye mu rwego rw’igitambo no gusangira.

Mu butumwa yageneye abayisirumu bose, Mufti Hitimana Salim yabasabye kurangwa n’urukundo n’ubumwe, ariko bakazirikana ubukana icyorezo cya Covid 19 cyugarije isi.

Ati: ”Mu by’ukuri ni umuco ushingiye ku rukundo, ubumwe n’ubufatanye….ubumwe buriya ni ikintu cya ngombwa cy’ibanze kigomba guhora cyibutswa abantu….korowani itubwira ko ubuzima ari igeno n’impano twahawe n’Imana, uwaba arenze ku mabwiriza yaba ahemutse cyane kuko twe idini ya islam itubuza kutubahiriza amategeko akomoka mu nzego zituyoboye z’igihugu ni itegeko ku muyisilamu ni n’inshingano ye iyo aramutse atabyubahirije icyo gihe nawe aba azi neza ko atari ku murongo mwiza, aba azi ko n’ibihano bigomba kumugeraho n’Imana ubwayo izamuhana.”

Sheih Hitimana yavuze ko isengesho rya mugitondo ku Bayisilamu kuri uyu munsi ryagenze neza ku turere tutari muri Guma Mu Rugo, mu gihe Umujyi wa Kigali n’utundi turere turi muri iyi gahunda, abayisiramu basabwe gusengera mu ngo zabo.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.