Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Perezida Kagame yeruriye Amerika n’u Bubiligi bitegeka gufungura Rusesabagina

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 12-10-2021 saa 16:00:33

“Bashobora gukomeza kuvuga inkuru za Hollywood ariko ahazamo ubuzima bwacu, ubuzima bwacu ni ubw’agaciro kuri twe nk’uko ubuzima bufite agaciro mu Bubiligi no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyangwa ahandi aho ari ho hose bireba.”

Ayo ni amagambo yagarutsweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, watanze umucyo ku buryo u Rwanda rubona igitutu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’icy’u Bubiligi bishaka ko Rusesabagina wahamwe n’ibyaha by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda yarekurwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro yatanze mu Nama yiga ku Mutekano Mpuzamahanga ya 2021 yateguwe na Leta ya Qatar ku bufatanye n’Ikigo Soufan kimenyerewe ku gutegura ibiganiro mpuzamahanga ku mbogamizi z’umutekano ku Isi.

Urugendo rwo gutangira gukora iperereza kuri Rusesabagina rwagenze neza kuko u Rwanda rwari rufitanye imikoranire izira amakemwa n’ibyo bihugu byombi byarusangije amakuru y’ingenzi ku byaha yakekwagaho.

Nubwo inzego z’ubutabera n’iz’umutekano z’ibyo bihugu zoroheje urugendo rwo gukusanya ibimenyetso byimbitse ku byaha by’iterabwoba uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi akaba n’Umuturage wemewe wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ukubogamira kuri we byatangiye nyuma yo gutabwa muri yombi mu mpera za Kanama 2020.

Ibyo bihugu byombi byari byarashyikirijwe ibihamya simusiga bigaragaza uburyo Rusesabagina yari amaze imyaka myinshi mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda nk’uko byanagiye bihishurwa n’amakuru yavuye mu iperereza no mu batangabuhamya mu gihe cy’iburanishwa.

Perezida Kagame asanga uko gushaka gushyigikira Rusesabagina bishingiye ku kuba ibyo bihugu byaragize uruhare mu kubaka urwego rw’ubwamamare n’ubuhangange bwe kuko yagizwe intwari binyuze muri filimi yakinwe ku buzima bwamwitiriwe ko yarokoye abasaga 1,200 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bivugwa ko abayoboye ikinwa ry’iyo filimi bari bagamije kurema intwari yo muri Afurika yagereranywa na Oskar Schindler warokoye Abayahudi 1,200 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abayahudi hagati y’umwaka wa 1941 na 1945.

Iyo nkuru ya Hollywood yahindutse nk’ukuri ituma na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zimuha igihembo gihabwa intwari zakoze ibintu bidasanzwe, nubwo inyomozwa bidasubirwaho n’abarokokeye muri Hotel Des Mille Collines bikaza kumwitirirwa.

Amaze kwamamara, Rusesabagina yatangiye gutumirwa mu bihugu bitandukanye akajya gutanga ibiganiro, aho bivugwa ko kimwe yagihemberwaga amadorari y’Amerika 15,000 (asaga miriyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda); uko filimi yakomeje gukundwa ni ko Rusesabagina yakomeje gusarura agatubutse.

Perezida Kagame yavuze ko abamuremeye urwo rwego rwo kwamamara barimo guharanira ko yarekurwa birengagije ko ibikorwa by’iterabwoba yatangije akanabishyigikira byagize ingaruka ku Banyarwanda ndetse bigatwara n’ubuzima bwa bamwe.

Birengagiza kandi ko Rusesabagina yahaniwe hamwe n’abandi 20 bahamwe n’ibyaha bifitanye isano n’ibyo bikorwa by’iterabwoba byakozwe mu Majyepfo y’u Rwanda mu mwaka wa 2018 n’uwa 2019.

Perezida Kagame yagize ati: “Aha ni ho igice gitangaje kiziramo, kuko ni urubanza rw’aho abafite imbaraga [mu buryo wabyumvamo ubwo ari bwo bwose] baza bagategeka bati uyu mugabo ni uwacu agomba gufungurwa kuko ari umuturage w’Amerika cyangwa se kubera ko ari umuturage w’u Bubiligi. Mu by’ukuri twagiye duhererekanya amakuru n’ibyo bihugu byombi, inzego z’ubutabera z’u Bubiligi ndetse n’iza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho mbere y’ibyabaye twabahaye buri kintu cyose kirebana na we mu gihe kigera ku myaka 10.”

Yakomeje ashimangira ko ari u Bubiligi cyangwa USA, ibihugu byombi bidashobora kuvuga ko bitamenye kuva kare kose ko Rusesabagina yari ari mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aha ni na ho bamwe mu basesenguzi bahera bavuga ko ugutakamba kuvanze no gushaka gutegeka bigereranywa n’amarira y’ingona kuko ari uburyarya bwo kugaragaza ko bafitiye impuhwe ikiremwa muntu nyamara birengagiza ubuzima bw’abandi batakiri ku Isi kubera ubwicanyi bwashibutse ku bikorwa bya Rusesabagina.

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Twe turavuga tuti ntacyo iyo miryango cyangwa ibyo bihugu birakomeye, ariko tugomba kubungabunga umutekano w’abaturage bacu kandi tuzabikora mu buryo bwubahirije amategeko kandi buhamye…”

Hagati aho u Rwanda ruvuga ko ruzakomeza gukorana neza n’ibyo bihugu byombi binyuze mu biganiro bya dipolomasi n’ubutwererane bigamije iterambere mu zindi nzego zigamije iterambere.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.