18°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Perezida Kagame yayoboye inama y’abasirikare bakuru

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 09-05-2020 saa 15:48:13
Perezida Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda (RDF) yayoboye inama y'Abasirikare bakuru

Kuri uyu munsi wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2020, Perezida w’u Rwanda,  Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yayoboye inama y’abasirikare bakuru (Senior Officers) mu ngabo z’u Rwanda “RDF”,  inama yabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba.

Iyi nama yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, abasirikare bose bagaragaye bambaye udupfukamunwa ndetse hagati yabo bigaragara ko harimo intera ya metero imwe.

Perezida Kagame yagaragaye yambaye umwenda wa Gisirikare, ibi byazamuye amarangamutima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga, banishimira urugero rwiza rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abasirikare bakuru bateranye bubahiriza amabwiriza yashyiriweho kwirinda icyorezo cya COVID-19

   

 

Inama y’Abasirikare bakuru yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19

 

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.