Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Perezida Kagame yasuye agace k’inganda muri Ethiopia  

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya May 26, 2018

Perezida Paul Kagame mu ruzinduko arimo i Addis Ababa muri Ethiopia  yasuye agace kahariwe inganda kazwi nka ‘Hawassa Industrial Park’.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame (ibumoso) mu biganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr Abiy Ahmed

Uru ruzinduko, Umukuru w’Igihugu yarugiriye muri Ethiopia ejo hashize tariki 25 Gicurasi 2018. Nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Intebe wa Ethiyopia Dr Abiy Ahmed;
ni bwo basuye agace gakoreramo inganda n’ibigo bigera kuri 18 bikora ibijyanye n’imyenda.

Aka gace ngo kitezweho gutanga imirimo igera ku bihumbi 60 ndetse no kuzamura ibyo Ethiopia yohereza mu mahanga ku kigero cya Miliyari y’Amadolari (imibare ya Banki y’Isi).

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Perezidansi ya Repuburika y’u Rwanda rivuga ko ku munsi wa kabiri w’uru ruzinduko, Perezida Paul Kagame azitabira inama nyunguranabitekerezo ku mavugurura y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, harimo inama azagirana n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bagera kuri 15; Abayobozi b’Imiryango y’Ubukungu y’uduce dutandukanye tw’Afurika; ndetse n’izahuza abagize Inama Nyobozi y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Paul Kagame (ibumoso) ubwo yakirwaga muri Ethiopia, ari kumwe na Dr Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu

Umukuru w’Igihugu yaherukaga i Addis Ababa muri Ethiopia muri Mutarama uyu mwaka wa 2018, ubwo yatangiraga inshingano zo kuyobora Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, ufite ikicaro gikuru muri kiriya gihugu.