Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Perezida Kagame yashimye umurava w’ingabo zikora cyane kandi zihembwa make

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 11-12-2018 saa 17:35:14
Perezida Kagame areba imyitozo y'abasirikari i Gabiro, akoresheje indebakure

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yitabiriye isozwa ry’imyitozo y’ingabo mu Kigo cya Gisirikari cya Gabiro, kuri uyu wa 11 Ukuboza 2018.

Nyuma yo kureba ibyo aba basirikari batojwe mu gihe cy’amezi atatu bamaze muri iki kigo, yabashimiye umuhati bagaragaza n’uburyo basanzwe buzuza inshingano zabo zo kurinda ubusugire bw’igihugu.

Yagize ati, “Ndabashimiye iminsi mumaze hano ibyo musoje. Abayobozi n’abanyarwanda barabashimira kuko mubaha icyizere bagakora, abahinzi bakeza, abatunze bakagwiza, abikorera bakunguka. Ubwitange mufite n’ubutwari bwanyu nibyo bibaha icyizere, niyo mpamvu turi hano.”

“Isi turimo, ibihe tugezemo, ubutwari n’ubwitange ntabwo biba bihagije ariko nibyo byibanze kandi murabifite. Hagomba kongerwaho ubumenyi. Kumenya uko mukora umwuga mukawunoza byakunda bigasanga ubwitange n’ubutwari umuntu akaba yuzuye.”

Yavuze ko yizera adashidikanya ko ibyo abasirikari bagaragaje bize muri iki kigo ari bike mu byo bazi, bihamya ko igihugu kirinzwe neza ku buryo uwashaka kukigirira nabi ntaho yamenera.

Ati, “Ingabo nk’izi ni ingabo zuzuye. Ni yo mpamvu mumaze iminsi hano mwigishwa ibyo mwatweretse, byerekana ibyakorwa, ibyakoreshwa igihe bibaye ngombwa. Abashaka u Rwanda, barushakira ibibi, barukurahe se? Ntaho bafite barukura.”

Mu gihe abasirikari babarwa mu byiciro by’abakozi ba Leta bafite imishahara mito, Perezida Kagame yabashimiye ko iby’imishahara mito batabyitaho, ahubwo bagakora batizigamye igihugu kikagira amahoro.

Ati, “Ubundi umuntu arebye ibyo abantu bakora mu mvura, mu mashyamba, harimo gukomereka, harimo ibintu byinshi. Ntabwo ibyo mubona bigera aho tuvuga ngo birahagije. Uyu mwuga uvuze byinshi birenze umuntu kuko ari iby’igihugu. Biraturenze nk’abantu ku giti cyacu.”

“Umushara, ibikoresho, aho abantu baba, bishobora kongerwa. Ariko hagomba kuboneka n’ibijya mu bindi bikorwa, birasaranganywa bikajya mu burezi, ubuvuzi, gufasha abatishoboye, ibikorwa by’iterambere, n’ibindi.”

Yunzemo ati, “Ibyo dukora bidusaba byinshi biruta ibyo dufite bituma dukoresha neza bike dufite kugira ngo dushobore kuba twakora akazi kanini karuse ibyo tuba dufite byo gukoresha.”

“Isasu ryose urashe urabara. Uko dukoresha ibyo dufite bigomba kugera ku ntego tuba twihaye. Ntabyo dufite byo gupfa ubusa. Tugomba gukoresha neza ibyo dufite tukagera ku biruta kure ibyo tuba dufitiye ubushobozi.”

“Byaba mu bihe byashyize, ibizaza, n’igihe tuzaba twageze kuri byinshi, mu muco wacu nta byinshi byo kwangiza. Byongera kuri bwa bushobozi dukwiriye kuba dufite, tutabona uko tubyifuza.”

“Nta kazi katunanira na busa igihe ibitekerezo ari bizima, imico ari mizima. Nta kazi katunanira, nta na busa. Ibyo mwumva hirya na hino bizarangirira mu bitekerezo gusa.”

Perezida Kagame yasoje ijambo rye yifuriza Ingabo z’Igihugu akazi keza, Noheli Nziza n’Umwaka Mushya muhire wa 2019.

Kanda muri iyi foto yo hasi urebe amafoto menshi yaranze uyu muhango.

RDF Combined Arms Field Training Exercise | Gabiro, 11 December 2018

 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.