Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Perezida Kagame yasabye ko SDGs zahindura ubuzima bw’Abanyafurika

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 13, 2017

Perezida Paul Kagame, asanga intego z’iterambere rirambye, SDGs, zishobora kugira uruhare mu bikorwa byahindura ubuzima bw’abaturage b’umugabane w’Afurika, nkuko ingero zabigaragaje.

Perezida Paul Kagame, uwa kabiri uturutse ibumoso, yagaragaje akamaro k’Intego z’Iterambere rirambye ku mugabane w’Afurika, ko zahindura ubuzima bw’abayituye

Umukuru w’igihugu yabivugiye mu gihugu cya Ghana ejo hashize tariki 11 Ukuboza2017, hari mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yitabiriye hamwe n’abandi bayobozi iyoborwa na Perezida wa Ghana Nana Addo Dankwa Akufo-Addo, mu birebana no gushyigikira no guteza imbere ingamba z’iterambere rirambye.

Iyo nama igamije kurebera hamwe uburyo ibihugu byagera ku ntego zigamije iterambere rirambye, ibihugu bifatanyije.

Perezida Paul Kagame iburyo, ari kumwe na Moussa Faki Chairperson wa Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe

Perezida Kagame asanga ubufatanye bw’inzego ari ngombwa mu kuziba icyuho cyaba  gihari mu kudindiza izo ntego za SDGs,  asaba ko buri wese ikibazo yakigira ike, kugira ngo nubwo haba hari abafatanyabikorwa baba biteguye gufasha mu buryo ubwari bwo bwose,  abantu bakwirinda ko umufanyabikorwa yabakorera byose nta ruhare babigizemo.

Ku byerekeranye no guhuza intego za SDGS n’ibindi bikorwa by’igenamigambi biganisha ku iterambere, Perezida Kagame avuga ko ishyirwa mu bikorwa ryazo bidashobora kugerwaho na za leta zonyine hatarimo uruhare rw’izindi nzego nk’abikorera.

Akomeza agira ati  “Ni yo mpamvu ubufatanye n’abikorera muri urwo rwego ari ingenzi kugira ngo bikorwe neza buri wese abigizemo uruhare, uruhare rwa buri wese rurakenewe, nubwo twese twakoze ibishoboka mu biganiro bitandukanye kugira ngo hagire igikorwa, kandi turasabwa ibi kubikurikirana hafi,  bigenze bitya byashoboka kuko hari aho twabonye bishoboka, mureke twihutishe ibyo dusabwa gukora’’.

Mu kiganiro yatanze cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Igikenewe kugira ngo intego z’iterambere zigerweho, uruhare rw’ubuyobozi’’ Umukuru w’igihugu ashima ishyirwaho ry’ikigo nyafurika kigamije gufasha mu birebana n’ubuvugizi no guhuza ibikorwa by’izo ntego z’iterambere, kuko zagize uruhare mu kubaka ubushobozi.

Ati   “Mwese  ndabasaba kugishyigikira, maze duteze imbere umugabane wacu w’Afurika, kandi tuzakomeza ubufatanye n’ibihugu binyuze muri iki kigo nyafurika,  kandi twiteguye kwakira i Kigali. Ikindi dufite ikizere n’uburyo iterambere twarigiramo uruhare harimo n’ibihugu byose atari ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere gusa, kuko ibibazo buri wese afite birasa”.

Naho ku byuho byo guteza imbere imishinga bishobora kubaho, Perezida w’u Rwanda avuga ko hari bimwe bishobora gukemurwa na leta hamwe n’abikorera, harimo n’abandi bafatanyabikorwa.

Ati “Icya mbere ni ugushyira imbaraga mu nzego z’abikorera nka moteri yafasha abantu kwivana mu bibazo by’ubukene, abantu bagakira, intego nkuru ahanini usanga ziri ku isonga y’igenamigambi rya za leta.”

Ku kibazo k’inkunga, Perezida Kagame asanga abantu badashobora guterera iyo ngo bavuga ko itari ngombwa nkuko ibiganiro bikunze kugaruka kuri icyo kibazo  ndetse abandi bakavuga ko idahagije.

Yavuze ko icyangombwa ari ugukomeza kuganira ku bijyanye nuko igomba gukoreshwa neza mu birebana no kubaka ubushobozi cyangwa mu bikorwa bitandukanye by’ishoramari.

Ati   “Umugabane w’Afurika ukeneye gufashanya mu kwegeranya no gukusanya ubushobozi n’amikoro mu rwego rw’amafaranga, ndetse n’abakozi, na none nsanga buri gihugu gikeneye gushyiraho abantu bacyo mu kugira ibyo bahurizaho bakagera ku musaruro ukenewe, ariko by’umwihariko inzego z’urubyiruko, iza abagore, n’abikorera bakabyibonamo’’

Iyo nama yitabiriwe n’abandi bayobozi b’Akanama k’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye kashyizweho ngo gafashe guharanira ko intego z’iterambere rya SDGs  zigerwaho mu kerekezo 2030 nk’intego zigamije kurandura ubukene, inzara n’ibibazo byugarije abaturage b’umugabane wa Afurika.

TWAGIRA WILSON