Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw’Igisirikari

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 10-04-2019 saa 05:45:36
Lt Gen Jacques Musemakweri

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yaraye akoze impinduka mu buyobozi bw’Igisirikari cy’u Rwanda.

Lieutenant General Jacques Musemakweli yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara (RFCOS).

Lt Gen Musemakweli yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Major General muri Mutarama 2018.

Yari asanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka kuva muri Gashyantare 2016, umwanya yashyizweho asimbuye Lt. Gen. Frank Mushyo Kamanzi wari wagizwe umuyobozi w’ingabo za Loni muri Sudan.

Umwanya wo kuyobora Ingabo zirwanira ku butaka yawusimbuweho na Jean Jacques Mupenzi wanaraye azamuwe mu ntera, akava ku ipeti rya Major General akagirwa Lieutenant General.

Lt Gen Mupenzi yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami ry’Imodoka zikoreshwa ku rugamba, uyu mwanya akaba yaraye awusimbuweho na Général Major Aloys Muganga wari Umugaba Mukuru w’Agateganyo w’Inkeragutabara.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rivuga ko izi mpinduka zihita zishyirwa mu bikorwa.

Lt Gen Jacques Musemakweri

Maj Gen Aloys Muganga

 

Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.