Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa FIFA, Infantino

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 25-10-2018 saa 16:11:39
Perezida Kagame aganira na Perezida wa FIFA, Gianni Infatino kuri uyu wa Kane

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame kuri uyu wa Kane yakiriye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino uri mu Rwanda.

Infatino yaje mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira inama mpuzamahanga u Rwanda ruzakira kuva kuri uyu wa Gatanu ihuza abajyanama ba FIFA.

Iyi nama iritabirwa n’abayobozi b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi basaga 100.

Izabera muri “Kigali Convention Center” nk’uko bitangazwa n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Iyi nama ikazarangira yemeje amategeko azagenga igikombe k’Isi cy’abagore cya 2019 kizabera mu Bufaransa, n’ik’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Pologne umwaka utaha.

Abajyanama ba FIFA bazanasuzuma raporo zayo zinyuranye.

Perezida Kagame aganira na Perezida wa FIFA, Gianni Infatino kuri uyu wa Kane

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame (iburyo) ari kumwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino ubwo yamwakiraga

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.