Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Perezida Kagame yahamagariye Isi gufata ingamba zo kurwanya pulasitike

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jun 10, 2018

Perezida Paul Kagame yasabye abateraniye muri Canada mu nama y’Abakuru b’Ibihugu birindwi bikize ku Isi, bizwi nka G7, gufata ingamba zo kwirinda gukomeza guhura n’ingaruka ziterwa n’umwanda wa pulasitike, ziri kwica ibinyabuzima byo mu mazi bidasize n’ikiremwamuntu.

Perezida Paul Kagame (uwa 4 ibumoso) ari kumwe n’Abakuru b’Ibihugu birindwi bikize ku Isi n’abandi bari batumiwe muri iyo nama

Yabishimangiye mu nama y’Ibihugu birindwi bikomeye mu bukungu ku Isi, iri kubera mu mujyi wa Quebec muri Canada, ubwo yatangaga ikiganiro ku ngaruka zituruka ku mihindagurikire y’ibihe, agaragaza akamaro ko kugabanya ihumana rituruka ku mwanda wa pulasitike.

Perezida Kagame, akaba n’Umuyobozi w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), yavuze ko akamaro inyanja zigira mu mihindagurikire y’ibihe kamaze kwangirika, kandi ikiremwamuntu kimwe n’ibindi, kibigiramo uruhare runini, ibyo bigatuma hagomba kugira igikorwa n’abatuye Isi.

Ati: “Mu ngaruka zituruka kuri ibyo, tubonamo ko miliyoni zirenga icumi z’abatuye Isi zihora mu nzira zimuka, bashaka ahandi ho kuba, nta gihugu na kimwe kugeza ubu kitaragirwaho ingaruka n’ibyo. Bityo nta n’umwe muri twe ushobora kugira icyo akora wenyine”.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yakomeje avuga ko n’ubwo bisa n’aho byatinze kugira igikorwa ariko hakiri amahirwe n’ubushobozi byo guhangana n’ingaruka byatera no guhagarika ikindi kibi cyashobora guturuka ku ngaruka za pulasitike ku bidukikije.

Yatanze urugero rw’u Rwanda, uko rumaze gukora byinshi mu kurwanya pulasitike mu kwita ku bidukikije.

Ati: “Mu Rwanda, imyaka icumi irashize duciye amasashi ya pulasitike, mu nyungu zikomeye zo ku bidukikije. Iyo ngamba yafashije n’abaturage bacu kurushaho gusobanukirwa akamaro ko kwita ku mutungo kamere wacu muri rusange.

Iyo abaturage bumva neza impamvu y’ibikwiye gukorwa n’uko imyitwarire yabo kuri byo yagaragaza itandukanira rigaragara, bahinduka abafatanyabikorwa b’imena mu gushaka igisubizo ku kibazo”.

Perezida Kagame yavuze ko imyitwarire y’abaturage b’u Rwanda kuri izo ngamba zo guca amasashi igeze aho batangiye gusezerera gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe bikajugunywa. Yasobanuye kandi ko gukorana n’abikorera mu gushaka umuti w’ikibazo cya pulasitike bituma bahanga imirimo myinshi bakazana n’udushya mu mikorere.

Akomeza agira ati: “Ibi byose bitwereka ko bishoboka gusezerera umwanda wa pulasitike uri kwangiriza inyanja zacu, ugasenya ubutaka ari nako uhumanya ibitanga ibiribwa”.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yabwiye abateraniye mu nama y’Ibihugu birindwi bikomeye ku Isi ko Afurika Yunze Ubumwe izirikana akamaro ko kugira  ubukungu bwiza mu mpinduramatwara z’umugabane kandi ishishikajwe no kugira inyanja zifite ubuzima bwiza.

Yasobanuye ko nubwo ikoranabuhanga rya kera ryateye ihindagurika ry’ibihe ariko kurushaho guhanga udushya ni byo bizigizayo ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku gihe kandi bishobora no gusana ibimaze kwangirika bityo ibitekerezo byasaga naho ari inzozi ubu byarushaho gushoboka abateraniye muri iyo nama n’abatuye Isi muri rusange bagerageje.