Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Perezida Kagame yageze muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 07-03-2019 saa 16:19:08
Perezida Kagame yakiranwe ubwuzu na mugenzi we wa Tanzania, Dr Pombe Magufuli

Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi rugamije kunoza umubano n’icyo gihugu cy’abaturanyi.

Perezidanse z’impande zombi zemeje ko Perezida Kagame na mugenzi we Dr Pombe Magufuli baza kugirana ibiganiro bigamije guteza imbere imibanire hagati y’u Rwanda na Tanzania.

“Uru ruzinduko ni umwanya wo kuganira ku mubano hagati y’ibihugu byombi ndetse no kwishyira hamwe kw’ibihugu byo mu karere”, nk’uko byemezwa na Perezidansi y’u Rwanda.

Itangazo rya Perezidansi rikomeza rigira riti, “Nyuma y’ibiganiro byabo bazanaganira n’itangazamakuru, umunsi usozwe n’isangira ryateguwe na Perezida Magufuli mu kwakira umushyitsi we, Perezida Kagame.”

Perezida Kagame yakiranwe ubwuzu na mugenzi we wa Tanzania, Dr Pombe Magufuli

Perezida Kagame yaherukaga gusura Tanzania muri Mutarama 2018, akaba kuri iyi nshuro ayisuye avuye muri Afurika y’Epfo aho yari yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato, YPO.

Perezida Magufuli aheruka gusura u Rwanda muri Mata 2018, itangazo rya Perezidansi ya Tanzania rikaba rivuga ko Magufuli ari we watumiye Kagame.

Kuva Magufuli yajya ku butegetsi muri 2015, imibanire y’ibihugu byombi imeze neza ndetse abakuru b’ibihugu bajya bavuga ko hari ibyo umwe yigira ku wundi mu guteza imbere ibihugu bayoboye.

Bitandukanye no ku gihe cya Kikwete wabanjirije Magufuli, uyu we ubuyobozi bwe bukaba bwaragiranye amakimbirane n’u Rwanda ubwo yasabaga u Rwanda kugirana ibiganiro na FDLR, muri 2013.

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Magufuli ubwo yageraga mu Mujyi wa Dar es Salaam

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.