25°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Perezida Kagame yageze muri Qatar ahagiye kubera inama mpuzamahanga ku miyoborere

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 13-12-2019 saa 17:20:02
Perezida Kagame yageze muri Qatar kuri uyu wa 13 Ukuboza 2019

Perezida Kagame yageze i Doha muri Qatar aho agiye kwitabira inama mpuzamahanga yiga ku miyoborere yiswe 2019 Doha Forum.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Reimagining Governance in a Multipolar World”, cyangwa se kongera gutekereza ku miyoborere ikwiye mu Isi irimo abanyembaraga benshi.

Ni inama igomba guhuriza hamwe abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi, bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.