Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Perezida Kagame yagaragaje ko kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore bisaba ubufatanye

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 25-11-2021 saa 21:30:32
Perezida Kagame yitabiriye inama ku bijyane n’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko igihe kigeze kugira ngo ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa riveho, ibi bikaba bizagerwaho  binyuze mu bufatanye bw’ Afurika.

Perezida Kagame yabitangaje uyu munsi ku wa 25 Ugushyingo 2021, aho   yifatanyije n’abandi baperezida barimo  Nana Akufo Addo wa Ghana, Macky Sall wa Senegal, Denis Sassou-Nguesso wa Repubulika ya Congo Brazzaville na Faure Gnassingbé wa Togo mu nama ibera  i Kinshasa yo gukangurira abagabo kugira imyitwarire idahohotera abagore n’abakobwa, yateguwe na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba Perezida bitabiriye inama

Yavuze ko abagore n’abakobwa bakomeje kwibasirwa n’ihohoterwa kandi ibi bikaba binabangamira iterambere, gukorera hamwe  akaba ari byo bizafasha mu guhangana n’imyumvire y’abagabo n’abahungu bamwe bafata guhohotera nk’ibisanzwe.

Yagize ati: “Uburinganire burenze kuba inshingano, ni uburenganzira budashobora gukurwaho. Tugomba kwiyemeza guhangana n’imyumvire mibi ikiri mu bagabo no mu bahungu bamwe na bamwe bafata guhohotera abagore n’abakobwa nk’ibisanzwe. Nidukorera hamwe, tuzarandura iki cyorezo. ”

Perezida Kagame  yashimiye Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wateguye iyi nama ikomeye ku bijyane n’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame (iburyo) na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Yagize ati: “Ndashimira Perezida Tshisekedi ku butumire bwo kwitabira iyi nama ikomeye ku bijyanye n’uburinganire, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’uruhare rw’abagabo mu kugira ngo ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa riveho. Afurika izabigiramo uruhare. Ariko nanone icy’ingenzi ni ibiganiro tugirana buri gihe ku bufatanye bw’ibihugu byombi bifite akamaro ku mahoro, iterambere, n’umutekano atari ku bihugu byacu gusa ahubwo no mu karere ndetse no hanze yako. Ubu butumire n’iyi nama biziye igihe kugira ngo twongere tuganire ku bufatanye hagati y’ibihugu byacu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, nk’abavandimwe.”

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.