Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Perezida Kagame yagaragaje icyafasha Afurika kwishyira hamwe

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 23-11-2021 saa 20:10:18
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko kwishyira hamwe kw’ Afurika bizagerwaho ari uko ibihugu byose bikomeje gushyira imbere umutekano mu iterambere ry’umugabane wose hibandwa cyane ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bucuruzi.

Yabigarutseho ubwo yifatanyaga   n’abandi bayobozi bo ku mugabane w’Afurika  mu nama ya 21 y’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bigize Umuryango w’ibihugu bihuriye ku isoko rusange ry’Afurika y’Iburasirazuba  n’Amajyepfo (COMESA), yibanze ku birebana n’ubukungu n’uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze kuri uyu mugabane.

Perezida Kagame yagize ati: “Mu gihe cya COVID-19 nta bwo COMESA yatakaje intumbero, ingamba zo koroshya ubucuruzi ngo butezwe imbere zakomeje gushyirwa mu bikorwa”.

Yakomeje agaragaza ko kuba mu mwaka ushize Inama y’ Abaminisitiri bo mu bihugu bigize  COMESA yaremeje  ingamba zirebana n’ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga na byo bigaragaza ko ibikorwa by’uyu muryango byakomeje.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo iyi ari intambwe ya mbere mu gukora ubucuruzi buhuriweho hifashishijwe ikoranabuhanga, bidakwiye  kurangirira aho,  hakenewe no  guharanira ko abaturage  babona ibikoresho byaryo bakabyifashisha.

Ati: “Dukwiye gushyira ingufu mu kuzamura ubumenyi mu bijyanye no  gukoresha ikoranabuhanga, nko mu Rwanda dushyize imbere ikoranabuhanga mu bucuruzi ku buryo bigomba kuba bigeze kuri 60% mu 2024. Gukorera hamwe kw’ibihugu biri mu muryango wa COMESA bishobora kugira uruhare rukomeye mu mpinduka ziganisha mu ikoranabuhanga”.

Yakomeje avuga ko hakwiye kujyaho politiki y’uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwishyura budahenze kandi bukora neza, bufite umutekano, bukoreshwa mu bucuruzi bwambukiranya umupaka mu  bihugu bihuriye muri COMESA bukifashishwa kandi n’ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse.

Yashimye Inama y’Ubucuruzi ya COMESA yatangiye iki cyerekezo binyuze muri gahunda yayo y’ikoranabuhanga mu icungamutungo. Hari kandi n’ibigo byinshi biyobowe n’urubyiruko kuri uyu mugabane na rwo ngo ntibagomba  kurusiga inyuma.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rushishikajwe no gufatanya n’abafatanyabikorwa barwo muri COMESA mu kubyaza umusaruro amahirwe n’uburyo bwose buriho mu bucuruzi n’iterambere mu Karere.

Agaragaza ko kwishyira hamwe kw’ibihugu mu buhahirane n’ubucuruzi  bizagerwaho neza muri Afurika  binyuze mu mu gushyira imbere umutekano, kuzamura ubukungu n’iterambere.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.