Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Perezida Kagame na Madamu we basangiye n’abana iminsi mikuru

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 4, 2017

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abana baturutse mu mpande zitandukanye z’igihugu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka ya Noheli n’intangiriro z’umwaka mushya wa 2018.

Perezida Paul Kagame (wambaye ingofero) na Madamu Jeannette Kagame (uhobera umwana), basangiye n’abana iminsi mikuru isoza umwaka

Perezida Kagame yabwiye abana bari mu kigero k’imyaka hagati ya 7 na 12 ko ari bo bayobozi beza b’igihugu mu gihe kiri imbere, bityo umunsi mwiza nk’uwo ugamije kubifuriza gusoza umwaka neza no kugira ubuzima bwiza nk’abana bategerejweho kugirira igihugu akamaro.

Ati “Nimwe bayobozi b’ejo n’ejobundi hazaza. Kugira ngo igihugu kibeho neza kigira abayobozi beza, ariko abo bayobozi baturuka mu bana batoya, uko baba bararezwe. Abana iyo barezwe neza guhera hasi, bagenda bakura, bavamo abantu bakuru bazima, bavamo abayobozi bazima. Icyo gihe rero n’igihugu na cyo kikagira amahirwe.”

Yakomeje asaba abana kuzirikana inyigisho bahabwa ngo bazakure buri wese yunganirana n’undi mu bishoboka byose, abibutsa kwifata neza no kwiga neza kugira ngo bagire ubumenyi buzatuma bikorera bakanakorera igihugu.

Ati “Uyu munsi rero turabifuriza ibyiza byose nk’ababyeyi banyu, nk’abayobozi banyu, turagira ngo buri mwaka uko uzajya urangira, dukomereze aho.

Ubwo mwebwe abari hano wenda muzagaruka cyangwa se muzakura murenge urugero rw’abahamagarwa hano muri uyu mwanya, ariko buri mwaka ufite icyo ugeza kuri buri muntu wese, ku buryo bw’ibyo yiga no ku myifatire.”

Kagame yashimiye Umuryango ‘Imbuto Foundation’ wateguye uwo munsi mukuru wabahuje n’abana, atuma abo bana ku babyeyi n’abarezi babo ko nabo abifuriza ibyiza byose.

Ati “Nk’ababyeyi ndetse n’abayobozi banyu turabifutiza ibyiza byose. Nimusubira aho mwaturutse, mudutahirize ababyeyi banyu, abarezi banyu, ndetse n’abandi bana bagenzi banyu.”

Mu birori ngarukamwaka bihuza abana n’abayobozi bakuru b’igihugu mu gihe bari mu biruhuko by’iminsi mikuru y’impera z’umwaka, kuri iyi nshuro na bwo byaranzwe n’imikino n’imyidagaduro inyuranye y’abana, bagaragaza ubuhanga butandukanye, harimo uwagaragaje ubuhanga bwo kwigana abogeza umupira w’amaguru abandi bidagadura mu mikino itandukanye, imwe n’iyo bakina bari ku ishuri.

MUTUNGIREHE SAMUEL