Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Perezida Kagame azaganiriza abitabiriye YouthConnekt Africa muri Ghana

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 20-10-2021 saa 11:27:22

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika ya Ghana Nana Addo Danquah Akufo-Addo, bitezweho kuganiriza abitabiriye Inama ihuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika (YouthConnekt Africa), irimo kubera i Accra muri Ghana guhera kuri uyu wa Gatatu taliki ya 20 kugeza ku ya 22 Ukwakira 2021.

Inama ya YouthConnekt, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Afurika Irenze Imfashanyo: Gutegurira Urubyiruko Kuzisanga mu Bukungu bwa nyuma ya COVID n’amahirwe ya AfCFTA.

Ni Inama yateguwe na Guverinoma ya Ghana by’umwihariko Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ritsura Amajyambere/UNDP n’Ikigo cy’Abanya-Koreya y’Epfo gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (KOICA).

Urubyiruko rwikorera rubarirwa muri 30 ruturutse mu Rwanda ni rwo rwitabiriye iyo nama ibereye hanze ya Kigali bwa mbere kuva yatangira gukorwa mu mwaka wa 2012.

YouthConnekt Africa y’uyu mwaka yitezweho gutanga urubuga ku bafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu iterambere ry’urubyiruko rwo gutegura no gutangiza Politiki, gahunda n’ubufatanye bishyira urubyiruko rw’Afurika ku ruhembe rw’imbere mu kubyaza umusaruro Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) no gushimangira ukwihuza k’Uturere.

Inama kandi yitezweho gutanga umusaruro ushimishije ku rwego rujyanye no guhanga udushya binyuze mu kongerera ubumenyi inzego z’iterambere rya siporo, ubukerarugendo ndetse n’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Perezida Kagame na Perezida Nana Akufo-Addo bitezweho kwiyunga ku bandi bayobozi b’inararibonye mu bijyanye n’ubucuruzi no kwihangira imirimo bazatanga ibiganiro muri iyo nama yitezwe kuba mu minsi itatu.

Mu bandi banyacyubahiro bazaganiriza urubyiruko harimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco muri Ghana Mustapha Ussif, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco RoseMary Mbabazi n’Umuyobozi w’Ishami ry’Afurika rya UNDP Ahunna Eziakonwa.

Ni inama yitezweho ibikorwa bitandukanye byiyongera ku butumwa buzatangwa n’abo Bakuru b’Ibihugu n’abandi bayobozi, uhereye ku biganiro n’inama bihuza urubyiruko mu matsinda, kugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi ndetse no gusura ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.