Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Perezida Bongo yagarutse mu gihugu kurahiza Guverinoma

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 15-01-2019 saa 12:50:33
Perezida Ali Bongo yagarutse muri Gabon

Mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira uyu wa Kabiri tariki 15 Mutarama 2019, Perezida Ali Bongo Ondimba yagarutse mu gihugu ke cya Gabon.

Yaje mu ibanga rikomeye kugira ngo ayobore umuhango wo kurahiza Guverinoma nshya yashyizeho ari muri Maroc aho akomeje kwitabwaho n’abaganga ku bw’ubwo uburwayi amaze igihe yivuza.

Umukuru w’Igihugu cya Gabon Ali Bongo, agarutse i Libreville nyuma y’icyumweru kimwe haburijwemo kudeta yari igamije kumuhirika ku butegetsi.

Perezida Ali Bongo yari amaze hafi amezi atatu ari hanze y’igihugu, kuva ku wa 24 Ukwakira 2018, kubera impamvu z’uburwayi bwatunguranye.

Umugambi wo guhirika ku mbaraga ubutegetsi bwa Perezida Bongo wapfubye ku itariki 7 Mutarama.

RFI iti « Mu gihe cy’amezi abiri arenga Perezida Ali Bongo Ondimba ari hanze y’igihugu ku bwo kwivuza, abanyapolitiki batavuga rumwe na Guverinoma bagiye basaba Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga gushyiraho undi Mukuru w’Igihugu kubera ko inzego za Leta zituzuzaga inshingano zazo neza zo gukorera rubanda ».

Abanyegabo bari bategereje kureba niba Perezida wabo ashobora kuyobora umuhango wo kwakira indahiro z’abagize Guverinoma nshya yashyizeho ku wa 12 Mutarama ari i Rabat muri Maroc.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye birimo na Jeune Afrique (J.A), bimenyesha ko kugaruka mu gihugu kwa Perezida Ali Bongo ngo biri bufashe Abanyegabo kumenya niba ubuzima bw’Umuyobozi wabo, buhagaze neza ku buryo bumwemerera gukomeza inshingano bamutoreye zo kuyobora Gabon.

Ku bwa Perezidansi ya Libreville, « Umukuru w’Igihugu, agarutse ku mpamvu zo gusubiza ibintu mu buryo no guha uburenganzira Guverinoma nshya gutangira gukora ibyo yashyiriweho. Arafasha kandi guha uburenganzira Inteko Nshingamategeko gukora akazi kayo, nyuma y’aho muri Mata isheshwe n’Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga, inshingano zayo zikaba zimuriwe muri Sena ».

Radio France Internationale RFI yo, ishimangira ko intego y’ingenzi yo kugaruka kwa Perezida Bongo muri Gabon ngo ni ukwakira indahiro z’abagize Guverinoma nshya bagera kuri 38.

Marc Ona, umwe mu bamaze iminsi basaba ko habaho impinduka ati « Niba Umukuru w’Igihugu yongeye gusubira muri Maroc, ndumva ibintu bizaba bitarasubira mu buryo ».

Abandi bo mu batavuga rumwe na Leta batangarije RFI ko Perezida nasubira muri Maroc bizaba bigaragara ko atagishoboye kuyobora igihugu, ngo agomba kwegura ku butegetsi ku neza.

Nyamara abanyepolitiki bakorana bya hafi na Ali Bongo, batangaza ko nyuma y’umuhango wo kurahira kwa Minisitiri w’Intebe mushya Julien Nkoghe Bekale n’abaminisitiri bazakorana ngo ashobora kuzasubira i Rabat gukomeza kwivuza kugeza akize neza.

Nk’uko ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga rya Gabon ibiteganya, Guverinoma nshya irahizwa na Perezida ubwe, ni yo mpamvu Umukuru w’Igihugu yagarutse i Libreville kuyobora uwo muhango.

Perezida Ali Bongo yagarutse muri Gabon

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.