Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thunderstorms
19°C
 

Peace Marathon 2019: Abanyakenya ni bo bihariye ibihembo

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 17, 2019

Marato (42 km)

Abagabo

1. Philip Kiplimo 2h20’21”

2. Tallam James 2h21’01”

3. Reuben Kemboi 02h22’41”

 Abagore

1.Jepchirchir Korir  2h41’28”

2.Rutto Beatrice 2h43” 28”

3.Rumokol Elizabeth 2h43” 58”

Igice cya Marato (21 km)

Abagabo

1.Kiminine Shadrack 01h04’36”

2.Sane Mathew 01h05’03”

3.Chemjor Festus 01h05’14”

 Abagore

1.Chepchirchir Celestine 01h14’44”

2.Yankurije Marthe 01h14’56”

3.Marthe Akeno 01h15’00”

 Tariki 16 Kamena 2019 ni bwo habaye Marato mpuzamahanga  yitiriwe Amahoro “Kigali International Peace Marathon 2019 ”, irushanwa ngarukamwaka ryari ribaye ku nshuro ya 15.

Abakinnyi bakomoka muri Kenya ni bo bihariye ibihembo yaba muri Marato “Full Marathon” ndetse no mu gice cya Marato “Half-Marathon”  mu kiciro cy’abagabo n’abagore.

Muri Marato mu bagabo, Philip Kiplimo  ukomoka muri Uganda  ni we waje ku mwanya wa mbere aho yakoresheje amasaha 2, iminota 20 n’amasegonda 21. Yakurikiwe na Tallam James (2h21’ 01”) na Reuben Kemboi ku mwanya wa 3 (02h22’ 41”) bombi bakomoka muri Kenya.

Mu bagore, Jepchirchir Korir  yasoje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha  2, iminota 41 n’amasegonda 28, yakurikiwe na Rutto Beatrice (2h43’28”) naho ku mwanya wa 3 haza Rumokol Elizabeth (2h43’58”) bose bakaba bakomoka muri Kenya.

Muri iki kiciro uwa mbere mu bagabo n’abagore yahembwe ibihumbi 5 by’amadorari y’Amerika uwa kabiri ahabwa ibihumbi 3,5 naho uwa 3 ahabwa 2,5.

Abakinnyi bo mu Rwanda bitwaye neza na bo bahawe ishimwe, Habakurama Frederick yahawe ibihumbi 2 by’amadorari y’Amerika, Kayiranga Theoneste ahabwa 1500 naho Nizeyimana Alexis ahabwa 700.

Abakinnyi bose bitwaye neza muri Marato mpuzamahanga yitiriwe Amahoro

Mu gice cya Marato mu bagabo,  Kiminine Shadrack  yegukanye umwanya wa mbere  akoresheje isaha imwe, iminota 4 n’amasegonda 36, akurikirwa na Sane Mathew (01h05’03”) na Chemjor Festus (01h05’14”) bose bakomoka muri Kenya. Muri iki kiciro umunyarwanda waje hafi ni Muhitira Félicien wabaye uwa kane. Hitimana Noel wari wegukanye  umwanya wa mbere umwaka ushize wa 2018 nta bwo yabashije gusoza irushanwa.

Mu bagore,  Chepchirchir Celestine ukomoka muri Kenya yegukanye uwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 14 n’amasegonda 44  akurikirwa na Yankurije Marthe wakoresheje isaha 1, iminota 14 n’amasegonda 56 naho ku mwanya wa 3 haza  Martha Akeno nawe ukomoka muri Kenya wakoresheje isaha 1 n’iminota 15.

Abakinnyi b’u Rwanda baje hafi ni Musabyeyezu Adeline (10) na Nyiranizeyimana Clémentine (11).

Muri iki kiciro, uwa mbere mu byiciro byombi yahembwe ibihumbi 2,5 by’amadorari y’Amerika uwa kabiri ahabwa ibihumbi 2 naho uwa 3 ahabwa 1500.

Mu midari 12 yatanzwe ni ukuvuga imyanya 6 muri Marato n’indi 6 mu gice cya Marato, 10 yose yihariwe n’abanyakenya mu gihe Uganda yegukanye umwe n’u Rwanda undi umwe.

Marato  mpuzamahanga yitiriwe amahoro muri uyu mwaka wa 2019  yitabiriwe n’abantu bagera ku 3800. Iri siganwa kandi ryitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame aho we n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu basiganwe mu kiciro cy’abasiganwa bishimisha “Run for Peace” ibirometero 10.

Nyuma y’iri siganwa, Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF”, Mulibigi Fidele yatangaje ko bishimiye uko isiganwa ryagenze. Yakomeje avuga ko impamvu abakinnyi b’u Rwanda batitwaye neza  ari uko irushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi bakomeye.