19°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Peace Marathon 2018 ishobora kwitabirwa n’abasaga ibihumbi 8

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 12-05-2018 saa 09:17:32
Perezida w'ishyirahamwe ry'imikino ngororamubiri (RAF), Mubiligi Fidele

Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF”, Mubiligi Fidele atangaza ko Marato mpuzamahanga yitiriwe amahoro “Kigali International Peace Marathon 2018” biteguye ko izitabirwa n’abantu benshi  basaga ibihumbi 8.

Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (RAF), Mubiligi Fidele

Ibi yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru tariki 10 Gicurasi 2018. Iyi marato izaba tariki 20 Gicurasi 2018. Perezida wa RAF, Mubiligi   yagize ati “Ubushize yitabiriwe n’abagera ku bihumbi 6 ariko ubu  turateganya ko bazarenga ibihumbi 8 bitewe n’uko tubona barimo kwiyandikisha”.

Akomeza avuga ko abantu bakunze kwiyandikisha mu minsi ya nyuma ariko ikizere cy’uko hazaboneka abitabira benshi ni uko kuri ubu hamaze kwiyandikisha abantu basaga ibihumbi 3.

Mubiligi avuga ko kwiyandikisha bigikomeje aho abantu biyandikisha ku rubuga http://kigalimarathon.org ,  bakoresheje telefoni ndetse no ku mashami atandukanye ya MTN mu mujyi wa Kigali, ahakorera Brioche, BK ndetse no muri Camp Kigali. Kwiyandikisha ni ibihumbi 2 ku banyarwanda, ibihumbi 5 ku bakomoka mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba n’amadorali 30 asaga ibihumbi 26 y’u Rwanda  ku bakomoka ahandi hatandukanye.

Uko Marato izagenda

Iyi marato igiye kuba ku nshuro ya 14 izabanzirizwa no guhererekanya urumuri rw’amahoro Peace Torch Relay”. Igi kigorwa nk’uko bisanzwe kizaba tariki 19 Gicurasi 2018 aho abantu mu ngeri zitandukanye    bazahurira ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruri  Nyanza ya Kicukiro bagashyira indabo ku rwibutso hagatangwa n’ubutumwa butandukanye   nyuma bagacana urumuri rw’amahoro.

Perezida wa RAF, Mubiligi avuga ko ubusanzwe  uru rumuri rwavaga i Nyanza abantu baruhererekanya kugera i Remera kuri Sitade ariko ubu bazagenda mu modoka baruhererekanye bageze kuri Sitade Amahoro i Remera.

Kuri uyu munsi kandi biteganyijwe ko hazaba imikino y’abana “Kids’ athletics” izabera kuri Sitade Amahoro.

Tariki 20 Gicurasi 2018 ni bwo hazaba marato nyiri izina  aho abasiganwa bakora igice cya Marato  (21 km)  bazakahaguruka saa moya n’igice (7h30) naho abasiganwa Marato (42 km) bahaguruke saa moya n’iminota 45 (7h45). Saa mbiri (8h00) hazahaguruka abasiganwa bishimisha (Run for Peace) bazakora urugendo rw’ibilometero 10.

Inzira izakoreshwa ni isanzwe  iva Sitade Amahoro-Chez Lando-Gishushu-Nyarutarama-Gishushu-Kacyiru-Gishushu-Chez Lando-Kimironko-Sitade Amahoro.

Perezida wa RAF, Mubiligi avuga ko abakinnyi bazaserukira u Rwanda ubu bari mu mwiherero i Gucumbi aho ikipe y’igihugu isanzwe yitoreza gusa avuga ko hari abakinnyi 2 barimo Nyirarukundo Salome na Muhitira batari kumwe n’abandi kubera ikibazo cy’uburwayi.

Ibihembo nta bwo bizongera gutinda

Nk’uko bisanzwe uwa mbere muri Marato mu bagabo n’abagore azahabwa miliyoni 2, uwa kabiri abone imwe na 600, uwa 3 abone imwe n’ibihumbi 400, uwa kane abone imwe n’ibihumbi 200, uwa 5 abone miliyoni mwe naho uwa 6 ahabwe ibihumbi 800. Mu gice cya Marato   uwa mbere azahembwa miliyoni 1, uwa kabiri abone ibihumbi 70, uwa gatatu 500, uwa kane 400, uwa 5 abone 350 naho uwa 6 abone 300.

Nk’uko byagenze ubushize ibi bihembo bigatinda  kugera ku babitsindiye, Mubiligi yemeza ko uyu mwaka bazakora ibishoboka abatsindiye ibihembo bikabageraho vuba. Uretse ibi bihembo, uruganda rukora moto “RMC” ruzatanga igihembo ku munyarwanda uzaba witwaye neza.

Abatarenkunga bariyongereye

Uretse Minisiteri y’Umuco na Siporo, MTN, RwandAir,  ubu iyi Marato yitiriwe amahoro ifite abandi baterankunga barimo BK, Skol na  RMC aho batanga amafaranga n’izindi nkunga z’ibikorwa. Miliyoni zisaga 120 ni yo  ngengo y’imari ya Marato ya 2018.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.