Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Paul Kagame, yongeye gutorerwa kuba ‘Chairman’ wa FPR

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 18, 2017

Mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka 30 y’Umuryango FPR-Inkotanyi, ku munsi wa gatatu wa Kongere y’uyu muryango, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi 2 342 batoye abagize komite nyobozi yawo, maze abangana na 2 340, ni ukuvuga ijanisha rya 99.9% bongera kugirira Paul Kagame (Perezida wa Repubulika) ikizere, bamutorera kuba Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Ku mwanya wa Vice Chairman, hongeye gutorwa Bazivamo Christophe ku majwi 97.8%, yatowe n’abantu 2 292 mu 2 342 bari bagize inteko itora. Ngarambe François, yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, atorwa n’abantu 2 281 mu 2 342 batoye.

Paul Kagame, yongeye gutorerwa kuba Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi

Ba Komiseri rusange abatowe ni Gasamagera Wellars 90.3%, Musoni James 83.4%, Uwacu Julienne 86.2%, Kaboneka Francis 85.6%, Habumuremyi P. Damien 81.4%, Mukasine Marie Claire 80.9%, Gasinzigwa Odda 77.9%, Tumushime Francine 76.9%, Mwiza Esperance 76.1%, Harerimana Abdul Karim 74.2%, Mukazayire Nelly 73.2% .

Abatorewe kuba Komiseri b’urubyiruko ni Uwanyirigira Clarisse 94.8%, Rusera Tessy 93.7%, Ndayishimiye Alain 86.1%, Kwizera Christelle 85.7%, Muganza Julian 85.0%, Igabe Edmond 84.8%, Rukundo Constantin 84.4%, Uwamariya Assumpta 83.8%, Arusha Joel 83.6% na Tuyishime Adrien 80.9%.

MUGABO LAMBERT