Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Patient Bizimana yiyemeje gutumira umuhanzi ukomeye muri Afurika

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 09-01-2018 saa 08:26:18
Umuhanzi Patient Bizimana

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Patient Bizimana yatangarije Imvaho Nshya ko ari mu biganiro n’abahanzi bakomeye ku rwego rw’Afurika muri muzika ya gikirisito kugira ngo arebe uzabasha kuza kumushyigikira mu gitaramo azakorera i Kigali ku ya 1 Mata 2018.

Umuhanzi Patient Bizimana

Uyu muhanzi n’ubwo avuga ko ari mu biganiro n’abo bahanzi ariko yirinze gutangaza abo ari bo gusa umwe muri bo bazumvikana avuga ko ari  we uzaza kuririmba muri icyo gitaramo.

Yagize ati Ndimo kureba umuhanzi umwe ukomeye ku rwego rw’Afurika uzaza kunshyigikira mu gitaramo cyanjye”.

Igitaramo cy’uyu mwaka, Bizimana yavuze ko yagihaye inyito ya “Panafrican Chapter” akaba ari mu rwego rwo kurushaho kwagura igitaramo kuko mu 2017 yari yashyigikiwe n’abahanzi bo muri aka karere.

Avuga kandi ko akomeje kwitegura neza cyane icyo gitaramo kugira ngo kizabe kiza cyane kurusha ibindi bye  byabaye  mu myaka yatambutse.

Ubusanzwe igitaramo azakora kiba ari ngarukamwaka. Asanzwe azwi kandi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Ubwo buntu”, “Amagambo yanjye”, “Menye neza”, “ Iyo neza” n’izindi.

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.