Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Patient Bizimana yijeje abantu igitaramo kiza

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 27-03-2018 saa 08:24:32
Umuhanzi Patient Bizimana

Umuhanzi Patient Bizimana uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yavuze ko igitaramo azafatanyamo na Sinach ku ya 1 Mata 2018 muri parikingi ya Sitade Amahoro  bazakora uko bashoboye bagashimisha abantu.

Umuhanzi Patient Bizimana

Avuga ko kugeza ubu imyiteguro isa nk’iyarangiye ngo kandi igitaramo kizaba ari inyumva nkumve. Yagize ati Imyiteguro tuyigeze kure kandi twiyemeje   ko igitaramo kizaba ari inyumva nkumve”.

Ku rutonde rw’abandi bahanzi bazashyigikira Patient Bizimana yavuze ko hiyongereyeho abandi ngo gusa ni agaseke gapfundikiye abantu bazababonera mu gitaramo. Abahanzi bari baratangajwe bazamushyigikira ni Aimé Uwimana na  Israel Mbonyi.

Iki gitaramo azakora ni icyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika wizihizwaho izuka rya Yesu  akaba ari igitaramo akora buri mwaka. Ubusanzwe Sinach yitwa Osinachi Joseph akaba akomoka muri Nigeria akaba kandi ari icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza. Zimwe mu ndirimbo azwiho harimo iyitwa “I know who I am”, “ The name of Jesus”, “Way maker”, “ Great you are Lord” n’izindi.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.