Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Passy yiyemeje gukomeza gukora umuziki mwiza

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 16-06-2018 saa 08:22:47
Umuhanzi Passy watangiye urugendo rwo gukora umuziki ku giti ke

Kizito Passy wahoze mu itsinda rya TNP  ubu watangiye urugendo rwo gukora umuziki ku giti ke,  nyuma yo gusohora indirimbo yitwa  “Mbaye wowe” yakoranye na Knowless yavuze ko yafashe umwanzuro wo gukomeza gusohora ibihangano byiza.

Umuhanzi Passy watangiye urugendo rwo gukora umuziki ku giti ke

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’Imvaho Nshya Passy yabanje gushimira abantu muri rusange kubera ukuntu bakiriye indirimbo ye aheruka gusohora.

Yagize ati “Ndabanza gushimira  abantu ukuntu bakiriye indirimbo yange”.

Mu myaka ibiri iri imbere avuga ko yifuza kuzaba ageze ku rwego rushimishije  nk’uko yiyemeje gukora umuziki unogeye amatwi n’amashusho anogeye amaso.

Muri iyi minsi avuga ko ashyize imbere gukora ibihangano wenyine kugira ngo abantu barusheho kumumenya ngo ariko no gukorana n’abandi na byo biri mu byo ateganya gukomeza.

Kuba yarakoranye indirimbo ya mbere muri Kina Music yavuze ko atari uko bafitanye amasezerano y’imikoranire ariko   ahamya ko bazakorana n’indi mishinga.

Ubwo Passy yari akiri mu itsinda rya TNP bakoze indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa  “Inama yanyu”, “Sexy girl”, “Kamucerenge”, “Ku bwinshi”, “Sweet love” n’izindi.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.